Print

Kamonyi: Abayobozi babiri n’abaturage batatu batawe muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 November 2017 Yasuwe: 1560

Mu murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo hari abayobozi batatu bari mu maboko ya Polisi abo ni :Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkenge; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bugoba ndetse n’abandi baturage batatu batuye muri uyu Murenge wa Rukoma.

Aba bombi bakurikiranyweho kugurisha ibiti by’ishyamba rya Leta.Ni mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma buvuga y’uko bakiri gukora iperereza kugirango hamenyekana uruhare rwa buri umwe mu byo bashinjwa.

Aba bayobozi bagurishaga ibiti bya Leta nyamara byari byaragenewe kubakira ubwiherero abaturage batabufite.

Muri aba baturage batawe muri yombi harimo n’uwari ushinzwe kurinda iri shyamba rya leta.

Iri shyamba riri ku musozi witwa ‘maryohe’ rikaba ariryo rinini rihari nk’uko Tv1 ducyesha iyi nkuru ibivuga.Riherereye mu tugari tubiri aritwo akagari ka Rugoba n’akagari ka Taba.

Bamwe mu baturage bavuga ko byatangiye ubuyobozi butanga ibiti icumi ku baturage badafite ubwiherero ariko ko hatemwaga icumi bikaba ariko byandikwa nyamara ngo hagiye ibiti 50.Umwe mu baturage yagize ati “Hatemarwa ibiti 10 ariko hakagenda ibiti 50.Aha hose duhagaze hari ibiti ariko ubu byarahashije.’

Ngo Umukuru w’Umudugudu niwe wabaga ayoboye icyo gikorwa, abaturage bacyekaga y’uko ibiti byatemwe byanditswe ariko ngo ntawigeze amenyera irengero kugeza ubwo ishyamba ritangiye gucyendera.

Undi muturage nawe werekaga umunyamakuru wa Tv1 yavuze ko ahantu hose yaherukaga hari ibiti ubu hari ibishyitsi.Ngo iri shyamba ibiti birimo byagomba guhabwa ugiye kubaka ubwiherero ariko ngo hari n’abandi babihawe bagiye kwiyubakira inzu zabo.

Bavuga ko hari benshi bagiye bahabwa ibyo biti batabikwiriye ikindi ngo Umukuru w’Umudugudu we yanabigurishaga kumugaragaro aha ni naho yazanaga abandi bantu kurahande akabagurisha ibyo biti.

Nkurunziza Jean de Dieu, uyobora Umurenge wa Rukoma yavuze ko bahawe amakuru y’uko hari abayobozi batema ishyamba rya Leta bita ‘maryohe’ kandi ko ryangijwe.Ngo Polisi yasanze hari ibiti mu ngo z’abo bayobozi ndetse n’abo baturage batatu hanyuma bahita batabwa muri yombi.