Print

APR FC izakina na Police FC idafite abakinnyi ngenderwaho bayo

Yanditwe na: 21 November 2017 Yasuwe: 857

Ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC ku munsi w’ejo taliki ya 22 Ugushyingo 2017,ku munsi wa 7 wa shampiyona aho izakina idafite abakinnyi bayo bakomeye kubera impamvu zitandukanye.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,ikipe ya APR FC izakina uyu mukino ku munsi w’ejo idafite myugariro Ombolenga Fitina wahagaritswe kubera amakarita 3 y’umuhondo afite,rutahizamu Nshuti Innocent na Tuyishime Eric uzwi nka Congolais bo ntibazaboneka kubera ko bari gukora ibizamini bya leta.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 13mu gihe Police FC ifite amanota 10 n’umukino w’ikirarane ifitanye na Rayon Sports tutaramenya igihe uzakinirwa.