Print

Caleb ntiyahamagawe mu ikipe y’Uburundi izakina CECAFA

Yanditwe na: 21 November 2017 Yasuwe: 509

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wa Rayon Sports wari mu bakinnyi ngenderwaho b’intamba ku rugamba ubwo yari muri Vital’o,ntiyigeze ahamagarwa muri ikipe y’Uburundi izakina CECAFA yashyizwe hanze n’umutoza w’Uburundi Niyungeko Alain Olivier

Abakinnyi 25 bahamagawe mu intamba mu rugamba bagiye gutangira kwitegura CECAFA izatangira ku I taliki ya 03 Ukuboza 2017 aho biganjemo abakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Kuri uyu munsi nibwo umusore Caleb yagize isabukuru y’imyaka 20 y’amavuko itamuguye neza kuko abuze muri iyi kipe y’igihugu yari amaze iminsi ahamagarwamo nubwo hahamagawe abakinnyi 7 bakina mu Rwanda.

Mu bakinnyi bakina mu Rwanda bahamagawe mu Burundi barimo Moussa Omar ukinira Bugesera, Nshimirimana David na DUHAYINDAVYI Gaël ba Mukura VS, NDIKUMANA Trésor na SHABANI Hussein b’Amagaju,Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ba Rayon Sports.

Abazamu:
RUKUNDO Onésme, NAHIMANA Jonathan,MUTOMBO Fabien
Abakina inyuma:
MOUSSA Omar (Bugesera),NSHIMIRIMANA David (Mukura VS), NDORIYOBIJA Eric,HARERIMANA Rachid Léon,BARISINZE Nassor,NDIKUMANA Trésor (Amagaju),MWENABANTU John, KAMANA Ismaël.

Abakina hagati:
KWIZERA Pierre (Rayon Sports),DUHAYINDAVYI Gaël (Mukura VS),URASENGA Cédric Danny,NDAYISHIMIYE Youssouf ,NAHIMANA Shassir (Rayon Sports),HARERIMANA Moussa, NDIKUMANA Moussa.

Ba rutahizamu:
ABDOUL Razak Fiston (South Africa),MOUSSA Mossi,SHABANI Hussein (Amagaju FC),SHAKA Bienvenue,MAVUGO Laudit (Simba SC),SLIM Said,IDDY Muselemu.

Intamba ku rugamba ziri mu itsinda rya B ririmo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.