Print

Bugesera: Amadorali umukobwa yibye I Kigali akoze ku muryango wose barapfa ubutitsa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 November 2017 Yasuwe: 7731

Mu mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Nyamigina Mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba; haravugwa umuryango abantu bawo bakomeje gupfa mu buryo bw’amayobera haracyekwa ko umwe mu bapfuye yaba yaribye amafaranga mu mujyi wa Kigali uyariyeho wese nawe akaba agomba gupfa.

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko nta muturage ugomba kwemeza ko umuntu yazize amarozi atari muganga ubyemeje.

Ngo muri uyu muryango hakomeje kuvugwa urupfu rutarasobanuka neza kuko nta byumweru bibiri bishize urugo rwose abarutuyemo ndetse na bamwe mu bashatse ariko bahakomoka bibasiwe n’indwara aho bamwe bavuga ko ibi bishobora kuba ari amarozi.

Kugeza ubu, umukobwa(wari umukozi i Kigali) uri mukigero cy’imyaka 24 y’amavuko ariwe wabanje gupfa bwa mbere, Murumuna we nawe washatse ufite imyaka 19 y’amavuko ahita akurikiraho, Ise ubabyara ubu amerewe nabi ku kigo nderabuzima cya Mareba.

Mu gihe Nyina nawe arimo atora agatege azanzamuka hari n’undi mwana kandi nawe urwaye nk’uko TV1 ducyesha iyi nkuru ibivuga.Uyu mubyeyi ukirutse indwara yavuze ko umukobwa we mukuru barwariye rimwe ariko ko mu munsi nk’ibiri gusa yari amaze kwitaba Imana ngo ise umubyara nawe yahise afatwa n’indwara nyuma y’uko uwo umukobwa we yitabye Imana.

Yagize ati “Umukobwa mukuru azagufatwa ararwara mbese turwarira rimwe n’umunsi umwe rwose kugeza ubwo umwana aje gupfa.Yari inkumi mbega.Mu minsi nk’ibiri mbega ise nawe ararwara aranisaziye ariko nashaje cyane.Bigeza aho hari umukobwa wari warashatse hakurya gato hakurya y’igifunzo(urufunzo) hashize iminsi uwo ng’uwo amaze gupfa aza hano arambwira ati ‘rero nanjye maze iminsi ndwaye’ Buracya ava imyuna (imyuna yo mu mazuru).”

Uyu mubyeyi wo muri urugo avuga ko uwo mukobwa wakoraga i Kigali yapfuye kuwa Gatanu (yashyinguwe ku isabato, ku wa Gatandatu) undi apfa ari kuwa Gatandatu(uwo wari waje kubasura ari nawe uvuka muri uwo muryango).

Abaturiye uyu muryango bavuga ko hari amakuru bumvise y’uko uwo mukobwa witabye Imana yakoraga I Kigali aza kwiba amadorali ibihumbi magana atatu mu gihe abandi bavuga ko ari ibihumbi magana bibiri by’amadorali uwo mukobwa yibye.

Aba baturage bavuga kandi ko uwo mukobwa atibye ayo mafaranga gusa kuko ngo yanibye Visa shebuja wari ufite urugendo rujya mu mahanga.

Bavuga ko uwariye kuri ayo mafaranga buri wese agomba gupfa.

Ngo uwo uyu mukobwa(baravuga shebuja) yibye yakomeje kumuhagara amusaba ko yamusubiza amafaranga ye n’ibyangombwa bye ariko undi aranga kugeza ubwo yahamagawe inshuro zigera kuri eshatu ariko akomeza kwinangira.

Umubyeyi wo muri uru rugo ahakana ibivugwa n’abaturage by’uko abari gupfa bose bari kuzira amafaranga umukobwa wabo yabazaniye mu rugo.Ngo rubanda iraca hirya no hino ivuga umuryango we ariko ngo ni ibihuha nawe arabyumva.

Yakomeje avuga ko uretse n’ibyo by’amafaranga hari n’abavuga ko bafite igikapu mu muryango wabo cyaka umuriro ngo n’iyo umuntu akegeraye kiraka.Yagize ati “Sinamenya ko ari uburozi kuko uwo baroze bitagaragara’.

Emmanuel Nsanzumuhire, Uyobora Akarere ka Bugesera avuga ibyo abaturage bavuga batabyemera mu gihe cyose muganga ataratanga ibisubizo byemeza neza icyishe abo bose bo mu muryango umwe.

Yagize ati “Ubundi ibyo ntabwo byagombye kubaho nabwo byari bisanzwe.Icyo gihe turazagukurikirana turebe tumenye aho bivurije nihehe? Ese basanze barwaye iki?Ibyo rero by’amarozi ntabwo tubiha agaciro icyo duha agaciro n’icyo umuganga atangaza.”

Bamwe mu baturage bagize ubwoba bavuga ko badashobora kurya ku mafaranga babonye yose kuko bacyeka ko nayo yarozwe.

Emmanuel Nsanzumuhire,Mayor w’Akarere ka Bugesera


Comments

bebe 23 November 2017

Bugesera rwose.iyi famille irambabaje ubu sese koko uyu mukobwa yarindaga kwiba amafaranga ashaka iki koko...mutabare nyabuneka cyangwa ni nyabingi ziwabo zahagurutse