Print

Ikinyamakuru ‘Redpepper’ cyafunzwe kubera inkuru cyanditse kuri Museveni na Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 November 2017 Yasuwe: 4866

Polisi ya Uganda yafunze ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘Redpepper’ kubera inkuru cyanditse ifite umutwe ugira uti ’Museveni arimo gutegura guhirika Kagame- Rwanda’

Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo The Independent na New vision byatangaje ko iyo nkuru yasohotse tariki tariki 20 Ugushyingo 2017, naho Redpepper ikaba yafunzwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye hatangazwa inkuru zivuga ko umubano utifashe neza hagati u Rwanda na Uganda.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga wa Uganda Sam Kutesa yamaganye iyo nkuru ko Museveni arimo gutegura guhirika Kagame avuga ko ari igihuha.

Abapolisi bayobowe n’ umukuru wa polisi wa ya Kampala bagiye Namanve ku biro by’ ikinyamakuru Redpepper bitwaje impapuro zita muri yombi ababozi ba Redpepper basiga banagifunze.

Ku ikubito Redpepper niyo yabanje gutangaza ko abapolisi bayifunze ibitangaza ikoresheje urubuga rwayo rwa twitter.

BREAKING Police have served a search warrant at our offices. The warrant was issued by chief magistrates court. Staff have been ordered to stop work pic.twitter.com/60LgLePiaJ

— Red Pepper Uganda (@RedPepperUG) November 21, 2017


Comments

MUGISHA 23 November 2017

Ahubwo n’ abayobozi ba Redpepper ubu bari mugihome utaretse na ba chiefeditor baretse iyo nkuru ijya ahabona.ufite kopi y’ icyo kinyamakuru kirimo iyo nkuru anshake nyigure


MUGISHA 23 November 2017

Ahubwo n’ abayobozi ba Redpepper ubu bari mugihome utaretse na ba chiefeditor baretse iyo nkuru ijya ahabona.ufite kopi y’ icyo kinyamakuru kirimo iyo nkuru anshake nyigure


Kirenga John 23 November 2017

Museveni afite igihugu cye ayoboye n’ inshuti y’ akadasohoka ya Kagame, bafitanye amateka maremare, umwe yafashije undi kugera ku mwanya ariho , nta kintu bapfa. ubushuti bwabo burakomeje n’ ikimenyimenyi nta mezi angahe ashize Museveni avuye mu Rwanda mu irahira rya Perezida Kagame. Umubano wabo wakera barawukomeje


Hitayezu 23 November 2017

nyamara nta nduru ivugira ubusa ku musozi wasanga ibyo icyo kinyamakuru cyanditse aribyo. Hashize iminsi numva intambara y’ amagabo hagati y’ u Rwanda na Uganda. Ngo sinzi ngo Uganda itambamira imishinga y’ u Rwanda, Ngo Kaweesi na Kayumba simbizi wasanga hari ukuntu ibintu bitameze neza


kizito 22 November 2017

Koko, mwo kabyara mwe, bantu bakomeye kuri iyi si ya Mungu, hagize ufasha abaturage b’ibi bihugu byombi kugirango uku kutumvikana kw’ibi bihugu ntikuvemo kumena amaraso .