Print

APR FC na Police FC zinaniwe kwisobanura ,Kiyovu ihita iyobora urutonde rwa shampiyona

Yanditwe na: 22 November 2017 Yasuwe: 526

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Ugushyingo 2017,nibwo habaga umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona aho hari hateganyijwe umukino ukomeye wahuje ikipe ya APR FC na Police FC warangiye nta kipe ibashije gufungura izamu ry’indi kuko banganyije 0-0 ,mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yo ibashije kubyitwaramo neza itsindira Sunrise FC ku kibuga cyayo I Nyagatare igitego 1-0.

Nubwo uyu mukino wabereye ku Kicukira wari witezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago,ntiwagenze nkuko babyifuzaga kuko bari bategereje ikipe irabasha kwigaranzura indi ikayitwara amanota 3 y’uyu munsi.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza aho yatsinze Sunrise igitego 1-0 cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 18 w’umukino nubwo Kiyovu Sports yarangije ari abakinnyi 10 cyane ko Nizeyimana Olivier yahawe ikarita itukura mu minota 8 y’inyongera nyuma yo kwerekwa ikarita ya 2 y’umuhondo.

Uyu ni umukino wa 4 Kiyovu Sports itsinze yikurikiranya ndetse ikomeje kurinda izamu ryayo kuko muri iyi mikino 4 imaze idatsindwa,nta n’igitego irinjizwa, ibintu bikomeje gushimisha abakunzi ba Kiyovu Sports bamaze kuba benshi cyane.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15 aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 14,AS Kigali n’iya 3 n’amanota 13 mu gihe ikipe ya Police FC yo ifite amanota 11.

Umutoza Casa Mbungo Andre akomeje kwerekana ubuhanga bwe bujyana no kugarira kuko iyo abashije kukwinjiza igitego biba bigoye kucyishyura aho muri uyu mukino yakinnye adafite umukinnyi ngenderwaho we Kakule Mugheni Fabrice wahagaritswe kubera amakarita 3 y’umuhondo yari afite.

Indi mikino yabaye n’uko ikipe ya Marines FC yatsindiwe kuri stade Umuganda na AS Kigali ibitego 4-1 mu gihe Mukura VS yari ifite abakinnyi 14 gusa yanganyije na Miloplast ibitego 2-2.