Print

Minisitiri w’intebe Ngirente yasuye ibikorwa bitandukanye by’intara y’amajyaruguru

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 November 2017 Yasuwe: 884

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasuye ibikorwa by’iterambere byo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twa Nyabihu, Musanze na Burera. Yasuye ahatuburirwa imbuto z’ibirayi hifashishijwe uburyo bunyuranye, asura n’ikusanyirizo ry’amata rya mukamira, n’ishuli rikuru rya Musanze polytechnic.

Ministiri w’intebe yasuye n’ubuhinzi bw’ibireti ndetse n’uruganda rubitunganya rwa SOPYRWA.

Mu ishuli rya Musanze Polytechnic, minisitiri w’intebe yabashishikarije kunoza ibyo bakora byose kandi bakabyamamaza.

Yasuye ibice bitandukanye by’iki kigo birimo amashuri, aho bitoreza imyuga. Muri uru ruzinduko, minisitiri w’Intebe ari kumwe na Ministre w’ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, n’abandi bayobozi ku nzego zinyuranye.

Yasuye uruganda rw’amata rwa Mukamira rumaze amezi atatu rutangiye nyuma y’igihe kirekire.

Yasuye imirima n’amazu bitunganyirizwamo imbuto mu Murenge wa Kinigi.

Mu biganiro yagiranye n’inzego zitandukanye yabasabye ko bakurikirana ibyo bikorwa umunsi ku wundi kugirango abaturage ‘babyimarishe inzara’.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Musanze bavuga ko bagitangira ubumenyi ngiro batabyiyumvishaga ariko ko ubu batangiye kubona umusaruro wabyo.

Ku ruhande rw’abahanzi n’abatubuzi b’imbuto, bavuze ko bishimiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe bamugaragariza y’uko biteguye gushyiramo imbaraga kandi n’ibibazo bivugwamo ko bagiye kubirandura burundu.

Uyu muturage yagize ati “Icyo nekereza n’uko abaturage tuvugana kimwe kandi dukora kimwe.Turakomeje rero mu iterambere rirambye.Urakoze rero Imana iguhe umugisha.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Judith Uwizeye ahereye ku inama bagiriwe na Minisitiri w’Intebe yavuze ko biteze byinshi kuri uru ruzundiko kandi ngo bazakomeza gukurikirana hafi ibikorwa byasuwe banakemura ibibazo beretswe.

Yagize ati “Ni urugendo ruba rufite akamaro kanini kuko iyo abayobozi bagiye bagasura Sector bakamenya uko ikora kuko haba hari ibibazo bisanzwemo bibonerwa umuti.”



RBA