Print

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kumwe n’umukunzi we uherutse kumubyarira umwana ikomeje kuzenguruka hirya no hino

Yanditwe na: 23 November 2017 Yasuwe: 2234

Nyuma y’iminsi 11 Georgina Rodriguez abyariye Cristiano umwana w’umukobwa bise Alana Martina,aba bombi bongeye kuzenguraka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto Cristiano Ronaldo yashyize hanze ku wa Kabiri taliki ya 21 Ugushyingo 2017,nyuma y’umukino wa UEFA Champions League Real Madrid yanyagiye APOEL ibitego 6-0.

Ronaldo n’umukunzi we bahise bifata agafoto nyuma yo kunyagira APOEL

Nyuma y’uyu mukino,Cristiano wari ufite ibinezaneza kubera ko yari yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino,yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we none ikomeje kuzenguruka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo w’imyaka 32 umaze kubyara abana 4,yishimiye guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri Champions League mu mwaka umwe aho ndetse yatangarije abanyamakuru ko yifuza gutwara Ballon d’or 7 ndetse no kubyara abana 7.


Comments

KAMASA 23 November 2017

Genda wa muhungu we ukunda abagore.Mulibuka ko yabanje kubana n’umurusiyakazi imyaka 4.Sex yatwaye abagabo benshi.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo imana yaduhaye sex ngo twirirwe duhinduranya abagore n’abakobwa.Yayiduhaye kugirango twishimane gusa n’umuntu umwe tubana officially.Soma Imigani 5:15-20.Abantu bose banga kumvira imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka.Abantu bayumvira izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Kwishimisha mu bagore ariko ntuzabone ubuzima bw’iteka,uba udatekereza neza.Imana ntabwo ijya ibeshya.Soma muli 2 Petero 3:8,9 wumve impamvu imana itinda kuzana umunsi w’imperuka.