Print

Buffon yatangaje abakunzi ba ruhago ubwo yakuragamo ikabutura imbere y’abafana (Amafoto)

Yanditwe na: 23 November 2017 Yasuwe: 1878

Umunyezamu w’ikipe ya Juventus Gianluigi buffon yaraye atunguye abakunzi ba ruhago ubwo nyuma yo kunganya 0-0 ba FC Barcelona,yajyaga imbere y’abafana agakuramo ikabutura imbere yabo akayibahereza.

Uyu munyezamu w’imyaka 39 umaze imyaka myinshi akinira ikipe ya Juventus yakoze igikorwa kitamenyerewe na benshi kuko benshi bazi ko abakinnyi baha abafana imipira yabo cyangwa se uturindantoki twabo iyo ari abanyezamu gusa Buffon we yakuyemo ikabutura ayiha abafana.Iki gikorwa nticyishimiwe na bamwe kubera ikigero arimo aho bamwe binubiye ukuntu yambaye ubusa imbere y’abantu ibintu bafashe nko guha urugero rubi abakiri bato.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu Abataliyani bakunda kwambara ubusa imbere y’abafana nyuma y’aho Buffon akurikiye Genaro Gattuso wabikoze 2006 ubwo ikipe y’Ubutaliyani yatwaraga igikombe cy’isi.



Kuza kuri stade byamufashije gucyura ikabutura ya Buffon