Print

P.Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’akazi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 November 2017 Yasuwe: 1125

Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa kane yageze i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Amakuru yatangajwe ku rukuta rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na HH Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’umuyobozi w’ikirenga wungirije w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’abarabu.

Umukuru w’Igihugu na Sheikh Mohamed Bin Zayed baganiriye ku mubano mwiza uri hagati ya UAE n’u Rwanda no ku buryo warushaho gukomera, abaturage b’ibihugu byombi bakawungukiraho.

Barebeye hamwe ubufatanye mu bukungu, ishoramari, iterambere, ibibazo bya politiki ibi bihugu bihuriyeho n’amahirwe ahari mu kurushaho kuzamura ubucuti hagamijwe inyungu za buri wese.

RBA