Print

Nyagatare: Imiryango 16 y’abatishoboye yahawe inzu zo kubamo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 November 2017 Yasuwe: 286

Imiryango 16 y’abatishoboye mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi yashyikirijwe inzu zo kubamo ndetse n’ibindi bikorwa remezo byose byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari 1.

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yasabye aba baturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe.

Iyi miryango 16 yashyikirijwe izi nzu zo kubamo, ni abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse n’abirukanwe mu gihugu cya Tanzania.

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yasabye aba baturage gufata neza izi nzu, kandi ngo leta izakomeza no kubashyigikira muri gahunda zibavana mu bukene.

Uretse izi nzu 4 zubatswe mu buryo bwa ’4 in 1’ zahawe aba baturage, abatuye muri uyu murenge wa Karangazi mu mudugudu wa Rwabiharamba bahawe irerero, Inzu mberabyombi ndetse n’agakiriro byose byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari 1 n’ibihumbi 800.


RBA