Print

John Legend n’umufasha we baritegura ‘ubuheta’, Jordan Sparks nawe aritegura imfura(Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 November 2017 Yasuwe: 1069

Umuhanzi wubashywe ku Isi John Legend n’umufasha we Chrissy Teigen bari mu myiteguro yo kwakira umwana w’abo wa kabiri [ubuheta] nyuma y’umwaka umwe ushize bakiriye imfura yabo.

Kuwa14 Mata 2016 nibwo Umunyamideli Chrissy Teigen akaba umugore wa John Legend yanditse kuri Instagram avuga ko yabyaye umukobwa witwa Luna Simone Stephens.Uyu mugore yabyaye nyuma y’uko hari hashize imyaka igera kuri ibiri nta mwana babona dore ko barushinze mu 2013.

Kuri ubu,uyu muririmbyi n’umugore we banyujije ku mbuga nkoranyambaga amafoto banandika y’uko bitegura kwibaruka undi mwana. Umugore wa John Legend, Chrissy Teigen,niwe wabitangaje bwa mbere ari kumwe n’imfura yabo Luna amubaza ikiri mu nda ye maze Luna amusubiza ko ari umwana. yanditse ati "It’s John’s!", bivuze ngo "Ni uwa John".

Aha hari muri 2015 avuga ko yitegura imfura

Aha ni muri 2017 atangaza ko yitegura ubuheta
Nyuma yaho John Legend na we yahise asangiza iyi nkuru nziza kuri Twitter agaragaza ibyishimo atewe no kuba agiye kwakira umwana wa kabiri.

Ni mu gihe Jordin Sparks w’imyaka 27 n’umugabo we baherukana kurushinga usanzwe ari umunyamideri Dana Isaiah w’imyaka 25 , aba babiri bari kwitegura kubyara umwana wabo wa mbere.

Jordan Sparks yagize ati “dufite amatsiko menshi ,dutewe ishema no kuba twarashakanye tukaba tugiye no kwibaruka turi hamwe tukanabyizihiza hamwe,ni ikintu kiza”.

Jordan Sparks Aganira n’ikinyamakuru cyitwa People Jordin wigeze kwegukana ishimwe rya American Idol muri 2007 yatangaje ko atwite inda ya Dana Isaiah, aba bakoze ubukwe rwihishwa tariki ya 16 muri Nyakanga 2017 I Hawaii.

Jordin Brianna Sparks ni umuhanzikazi w’umunyamerika uhimba, akaririmba ndetse akaba n’umukinnyi w’amafilime ; yegukanye igihembo cya American Idol afite imyaka 17 gusa aho yabaye umuhanzi muto mu myaka wegukanye iki gihembo ; afite metero 1 na 78 z’uburebure agakomoka kuri se umubyara Phillipi Sparks na Jodi Sparks.

Jordin Sparks yakundanye na Sage the Gemini nyuma yo gutandukana na Jason Derulo muri Nzeli 2014 bari bamaranye igihe kigera ku myaka itatu ndetse banafite imishinga yo kubana.

Mu 2012, Jason Derulo yaje mu Rwanda ubwo yari yatumiwe mu gitaramo gisoza PGGSS2, yegukanwe na King James.

Jordin Sparks usanzwe ukora ibikorwa by’ubuvuzi, nawe yaje mu Rwanda Werurwe 2011 ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’umuryango ‘The Starkey Hearing Foundation’ cyo gutanga utwuma twunganira abantu bafite ubumuga bwo kutumva.
REBA AMAFOTO:

Jordin Sparks aherutse kurushinga rwihishwa



Imfura yabo igeje imyaka ibiri.John n’umugore we


Ngo Luna siwe mwana wa mbere kuko hari uwo babyaye ariko aza kwitaba Imana

Aba bombi bigeze kumara imyaka ibiri nta mwana