Print

Ukuri kwa Habiba k’umusore bakundanye bakiri ku ntebe y’ishuri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 November 2017 Yasuwe: 1773

Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017 nibwo hacicikanye amafoto ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru y’umusore witwa kalima Vicky, byavugwaga ko ariwe usigaye unyura umutima w’umukobwa witwa Ingabire Habiba uhatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2017 akaba anahagarariye u Rwanda.

Uyu mukobwa yageze muri Slovakiya kuya 17 Ugushyingo 2017.Habiba w’imyaka 20 y’amavuko ahanganye n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 63 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Yavuye mu Rwanda kuya 16 Ugushyingo 2017 aho yari aherekejwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo mu muryango we. Byavugwaga ko mubaherekeje uyu mukobwa harimo n’umusore bamaze igihe bakundana.

Iby’urukundo rwa Habiba n’uyu musore byavuzwe cyane hagendewe ku magambo meza buri wese yabwiraga undi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.Mu mafoto ndetse n’inyandiko z’uruhererekane buri wese yabwiraga undi ijambo ryiza nka ‘ndagukunda, niwowe kipe yanjye, urakoze cyane n’andi..

Vicky ni umusore muremure w’inzobe; bisa n’aho umubano wabo wari umaze igihe ujemo agatotsi kuko ku mbuga nkoranyambaga bari batacyandikirana cyane n’ubwo uyu musore ari mu bafashe iya mbere mu gushishikariza abantu gukomeza gutora Habiba uhataniye ikamba muri Miss Supranational 2017.

Uyu musore ari mu ba mbere bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali baherekeje Habiba gusa amafoto yafashwe amugaragaza yitaruye umuryango wa Habiba.

Habiba yavuze ko yakundanye n’uyu musore ariko ko bashwanye

Ku ruhande rwa Habiba ahakana urukundo ruvugwa hagati ye n’uyu musore.Ngo ni umukunzi we w’ahahise nk’uko yabigarutseho mu kiganiro Habiba yahaye Kiss Fm, yagize ati ”Uriya musore twigeze gukundana ndetse hashize igihe kinini dutandukanye , kigera ku mwaka, ni umukunzi wanjye w’ahahise[Ex-freind], ababitangaje batangaje ibinyoma ntago ari byo rwose.”

Irushanwa rya Miss Supranational riri kuba ku nshuro ya cyenda, biteganyijwe ko rizabera mu bihugu bibiri aribyo Pologne na Slovakiya.

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko aranzwe no gutukana nyuma yo gusezererwa muri Miss Rwanda 2017. Miss Supranational yatangiye mu Ugushyingo izasozwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland].

Uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda nta kamba rya Miss Rwanda afite ariko ni umwe mu bahatanye muri Miss Rwanda 2017 yaje no kwegukanwa na Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko.

Tariki 28 Mutarama 2017 nibwo Ingabire Habibah hamwe na bagenzi be bari mu marushanwa yo guhatanira kwinjira muri 5 bagombaga gutoranywa mu mujyi wa Kigali maze bagakomeza amarushanwa. Nyuma yaje kubura amahirwe yo gukomeza bamukuriramo muri ayo majonjora ibintu byaje kumutera kwibasira Rwabigwi Gilbert wari mu kanama nkemurampaka akaba yari yamuhaye ‘No’ maze aramutuka aramwandagaza.

Ibitutsi Habibah yamututse yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yamushinjaga kumubuza amahirwe yo gukomeza amarushanwa ubwo yamuhaga ‘No’ mu gihe bagenzi be (Mariya Yohani na Mike Karangwa) bari bamuhaye ‘Yes’ kandi byagaragaraga ko yari afite ubwiza bwakagombye guhita bumutambutsa.

Kalima Vicky bivugwaga ko yatangiye gukundana na Ingabire Habibah kuva biga mu mashuri yisumbuye cyane ko bose bize mu kigo cya ASJ KARAMA.