Print

Rwatubyaye yatangaje byinshi ku hazaza he muri Rayon Sports

Yanditwe na: 24 November 2017 Yasuwe: 2190

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul umaze iminsi mu mvune,yatangaje ko nta yindi kipe mu Rwanda yifuza kuzakinira uretse kugeza igihe ushinzwe kumushakira amakipe azamubonera iyo yerekezamo hanze y’u Rwanda.

Uyu myugariro uheruka mu kibuga mu kwezi kwa 3 ubwo Rayon Sports yahuraga na Bugesera FC,yatangarije Flash FM ku munsi w’ejo ko atiteguye gusinyira indi kipe mu Rwanda kubera urukundo abayobozi ba Rayon Sports bamugaragarije ndetse ko azava muri Rayon Sports ari uko abonye ikipe hanze y’u Rwanda cyane ko azakomeza kumushakira ikipe muri Turkiya.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwambaye hafi bwaramvuje,niyo mpamvu nimara gukira nzakomeza kubakinira kuko nta yindi kipe nifuza gukinira mu Rwanda.Ushinzwe kunshakira amakipe ari muri Turukiya arindiriye ko nkira kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Rwatubyaye yavuze ko ibibazo ikipe ya Rayon Sports irimo byamubabaje gusa bagomba gukora ibishoboka byose bakongera kugarukana ingufu.

Yagize ati “Ni ibintu bibabaje ku ikipe yacu kuko ni ubwa mbere byabaho gusa nubwo ari ibibazo twahuye nabyo nk’ikipe gusa ntawamenya ikibyihishe inyuma.”

Uyu musore azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 5 k’umwaka utaha, aho azaba ari hafi yo gusoza aamasezerano ye muri Rayon Sports gusa yijeje abafana ba Rayon Sports ko yiteguye kugira ibiganiro n’ubuyobozi.