Print

Nyabihu: Abadasso bakubise umwana baramuvuna azira kuvuga ko botsa ibijumba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 November 2017 Yasuwe: 2560

Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu baravuga ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO).

Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi.

Bavuze kandi ko hari umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso bahagarikiwe n’uyobora DASSO muri uyu murenge.

Ngo uyu mwana yazize yabumvise bavuga ko bagiye kotsa ibijumba nawe akabibwira mugenzi we bari kumwe.

MUKWENDE Theodore uyobora DASSO mu murenge wa Mulinga, akaba n’umwe mu bashyirwa mu majwi kuba ku isonga mu guhohotera abaturage aganira na TV 1 ducyesha iyi nkuru yahakanye ibyo abaturage babavugaho.

Nyamara ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko hari ibyo bwamenye bikanoherezwa mu nzego z’ubugenzacyaha ngo bikorweho iperereza ryimbitse nk’uko BYUKUSENGE Emmanuel uyobora uyu murenge yabitangarije TV1 na Radio 1.

Abatuye uyu murenge wa Mulinga bifuza ko inzego zo hejuru zabikoraho iperereza ryimbitse kugirango abagaragaraho imyitwarire idahwitse babe bakurikiranwa aho kugirango bakomeze kwambika isura mbi inzego z’umutekano.


Comments

kajyambere jean de la paix 24 November 2017

abo bambika isura mbi urwego rwa Dasso nadashobotse amategeko ahana abakurikirane bibaye ngombwa banirukanwe