Print

FEVA basabye ko abihishe inyuma y’ ubucakara muri Libya bashyikirizwa ICC

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 November 2017 Yasuwe: 1873

Perezida wa DGPR akaba na Perezida wa FEVA, Dr Frank Habineza

Ishyirahamwe ry’ Amashyaka Arengera Ibidukikije muri Afurika, Fédération des Verts d’Afrique (FEVA) ryasabye Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe (AU) gushyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC abihishe inyuma y’ ubucakara bwadutse muri Libya.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ubuyobozi bwa FEVA bwashyize ahagaragara kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, iri shyirahamwe ryababajwe bikomeye no kubona amafoto y’ Abanyafurika bagurishwa nk’ ibicuruzwa.

FEVA ivuga ko ubu bucakara burimo gutizwa umurindi n’ ikibazo cy’ umutekano muke kimaze igihe muri Libya no kuba ibihugu by’ Iburayi byarakumiriye abimukira.

Iri shyirahamwe rivuga ko ubukara ari icyaha kibasira inyoko muntu bityo ko abagikora bakwiye kugezwa imbere y’ Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Iti “Turasaba Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe gufatira ingamba zikarishye guverinoma ya Libya igashaka abihishye inyuma y’ ubwo bucuruzi bw’ abantu, bakagezwa imbere y’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC”

Iri shyirahamwe ryasabye Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ Iburayi kuvugurura politiki yo gukumira abimukira igakurikiza amahame arengera uburenganzira bwa muntu.

FEVA yanasabye abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburengerazuba (ECOWAS) kubahiriza uburenganzira bwose bw’ abaturage babo, kandi bakanashyiraho amahirwe afashya urubyiruko kwiteza imbere mu gihugu bigize ECOWAS.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa FEVA akaba na Perezida w’ Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza risaba imiryango itari iya Leta n’ imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kuba maso bamagana ihohoterwa no guteshwa agaciro birimo gukorerwa abantu.

Mu ntangiro z’ uku kwezi k’ Ugushyingo 2017, televiziyo y’ Abanyamerika CNN yatangaje inkuru y’ amashusho agaragaza ubucakara(icuruzwa ry’ abantu) rikorerwa mu gihugu cya Libya. Aya mashusho yakoze ku mitima y’ abayobozi b’ imiryango itandukanye bahita batangira kwamagana ubu bucara, bavuga ko budakwiye kubaho mu kinyejana cya 21.