Print

Selfie n’ingabo muri Zimbabwe, icyumweru cy’Afurika mu mafoto

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 November 2017 Yasuwe: 2965

Ikinyamakuru BBC cyashyize hanze amafoto yaranze Afurika ndetse n’Abanyafurika muri iki cyumweru turi gusoza.Ni amafoto agaragaza ubuzima bwa Afurika,iterambere, Politike ndete n’icyerekezo.

REBA AMAFOTO:

Zimbabwe: Abaturage bitwaje igishushanyo cy’ingona mu irahira rya Perezida mushya

Tunisia: Agahinda n’ishavu mu ishyingurwa rya Azzedine Alaia

Perezida wa Tunisia President Beji Caid Essebsi yari mu muhango wo gusengera nyakwigendera Azzedine Alaia

Abaturage ba Zimbabwe ariko baba muri South Africa batwitse ibintu byose byariho ifoto ya Mugabe weguye ku buyobozi

Misiri: Umugabo yatwaye igari yikoreye imigati

Nyampinga wa Tanzania Lilian Ericaah Maraule mu myiteguro yo kwerekana umuco w’igihugu cye mu birori bya National Costume biri kubera I Las Vegas kuri uyu wa gatandatu.

Kenya: Abagire b’aba Maassai bambaye imyambaro gakondo basaba amahoro mu baturage


Cote d’Ivoir: Abashyitsi bagiye gusuura ipamba

Mali: Umusore yatwaye intama mu imurikagurisha mu rwego rwo kongera ibikomoka ku bworozi

Cote d’Ivoir: Abanyeshuri bijyanira ibibaho n’ingwa byo kwigiraho

Africa y’Epfo: Izuki zongeye kugaragara ku indabo nyuma y’igihe kirekire


Zimbabwe: Kuwa kabiri w’iki cyumweru, abaturage ba zimbabwe bifotozanije n’abasirikare

Kenya: Umugabo yatunguranye mu mujyi wa Nairobi, afite ishusho ya Kenyatta yishimira ko agiye kongera kurahira

Ethiopie: Aba ni abagore bakora mu ruganda rwa Hawassa bari m’ubudozi bw’imyenda igezweho