Print

Rwatubyaye yatangaje ikintu azahora yibukira kuri Katauti witabye Imana

Yanditwe na: 25 November 2017 Yasuwe: 1663

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports umaze igihe ari mu mvune Rwatubyaye Abdul yatangaje ko azahora yibukira Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports ukuntu yagiraga gahunda ndetse no gukunda akazi byamurangaga.

Uyu myugariro wa Rayon Sports yatangarije Radio Flash ku munsi w’ejo ko azahora yibukira uyu mutoza ku kuntu yagiraga gahunda ndetse no gukunda akazi ke.

Yagize ati “Urupfu rwa Katauti rwaradutunguye ndetse rwaratubabaje gusa ni gahunda y’Imana nta kintu wabihinduraho. icyo nzahora nibukira kuri Katauti, yari umuntu wagiraga gahunda akagendera ku masaha yarankosoye cyane, ni umuntu wagiraga gahunda cyane.”

Rwatubyaye yavuze ko yakoreshejwe imyitozo igihe kirekire na Katauti ubwo yakoraga wenyine kubera imvune ndetse yishimiye cyane uburyo yamwitayeho.

Urupfu rwa Katauti rwatunguye benshi
Rwatubyaye aherutse kubagwa ndetse azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 5 aho azaba ari mu mezi ya nyuma y’amasezerano yagiranye na Rayon Sports.