Print

AMAFOTO utabonye y’ ubukwe bw’umunyamakuru Anangwe n’umukunzi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 November 2017 Yasuwe: 3464

Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe yasezeraniye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Kuwa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2017 Anangwe n’umukunzi we bitabiriye ibirori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2017, ibirori bigeze ku musozo, Eugene yatse indangururamajwi atera ivi imbere y’ umukunzi we ati "Nshimishijwe n’uko negukanye umutima w’uyu mukobwa mwiza, mfite ikibazo kuri we kandi nabisabye kenshi. Uramutse wemeye kubana nanjye nicyo kintu gishimishije kurusha ibindi mu buzima bwanjye. Ndashaka ko imbere y’izi camera zose n’aba bantu bose, ese wakwemera kumbera umugore?”undi nta kuzuyaza ati ‘Yego’ abari aho amashyi ati ’kaci kaci."

Anangwe yari yabwiye umukunzi ko ataribuboneke mu birori byo gutanga ibihembo by’ abanyamakuru. Abari abasangiza b’ amagambo muri uyu muhango bahamagaye uyu mukobwa ajya imbere akihagera nibwo Eugene Anangwe yahise ahamusanga afite impeta yari yateguriye kwambika umukunzi we, abikora uko yari yabiteguye.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Development Journalism Awards byabereye muri Serena Hotel ku tariki ya 7 Ugushyingo 2017, ni umuhango wari wahagurukije imbaga y’abanyamakuru n’abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye bizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru. Maze muri ibi birori umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe atungura bagenzi be yerekana umukunzi we ndetse ahita amwambika impeta.

Ku mpapuro z’ubutumire zerekana ko gusezerana imbere y’amategekoko bizaba tariki 2 Ukuboza 2017 bikabera muri Golden Tulip i Nyamata.

Kuya 03 Ugushyingo 2017 nibwo Eugene n’umukunzi we Chamy bakoresheje ibirori byo kwiyerekana mu muryango we ndetse n’uwo umukunzi we.Kuri invitation(Urupapuro rw’Ubutumire) itumira basabye buri wese kwitabira ibyo birori barenzaho ko ‘ibyo kunywa n’ibyo kurya bihari’.

Eugene n’umukunzi we ni bamwe mu bari mu gitaramo Mani Martin yakoreye muri Serena Hotel mu cyumweru gishize.Aha muri Serena Hotel ahabereye icyo gitaramo ni naho Eugene yasabiye umukunzi we kumubera umufasha imbere y’amategeko ya Republika y’u Rwanda.

Aba bombi bakunze gutembera mu bihugu bitandukanye aho bakunze kugenda na kompanyi ya Rwandair.Bakunze kandi kuba bari kumwe mu modoka batembera mu mihanda ya Kigali.Bakunze kwifata amashusho bakayashyira kuri instagram bagaragaza ibihe byiza bagirana.Bivugwa ko uyu mukunzi we, yamaze gukorerwa ibirori bya ‘Bridal Show’.

Eugene yamenyekanye kuri Contact Fm ahava yerekeza kuri RBA nyuma y’aho yaje kuhava yerekeza kuri Royal TV [yaje gufunga] ariko mbere y’uko ifunga yari yongeye kugaruka kuri RBA (Rwanda Broadcast Agency).

Yakoze ibiganiro bikomeye byamuhuje n’ibyamamare nka Meddy,The Ben n’abandi..yagiye ahura akaganira n’abanyamapinga babaga bahatanira ikamba rya Miss w’Igihugu.

Uyu munyamakuru kandi mu kiganiro cye ‘In Focus’ yakiriye abanyacyubahiro bakomeye nka Perezida Paul Kagame, umusesenguzi Kayumba n’abandi...

REBA AMAFOTO

Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira uyu muryango mushya

Ibyishimo by’ikirenga kuri Anangwe wakunze uyu mukobwa

Akana mu ijisho...

Nyuma yo kumukunda urutagabanyije yabishyizeho umukono

Umugore nawe ati ’Cheri erega niwowe’

Umukunzi wa Anangwe ati ’Peace’ nako amahoro

Anangwe yitegereza ikanzu y’umugeni we

Mwamubonye...Mbabwira ko nzamwegukana

Suna nako ubwanwa nabukozeho..Uyu munsi ntusanzwe

Bashimangiye isezerano ry’abo...Banditswe mu igitabo bavuye mu ingaragu

Parrain na Marraine bagiye gushyigira abana babo