Print

Messi yongereye amasezerano muri FC Barcelona bimuhesha kubona akayabo k’amamiliyoni

Yanditwe na: 25 November 2017 Yasuwe: 1092

Umukinnyi Lionel Messi amaze gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya FC Barcelona azamugeza mu mwaka wa 2021,bimuhesha akayabo ka miliyoni 80 z’amapawundi nk’agahimbazamusyi kuko yongereye aya masazerano y’imyaka 4.

Iki gihangange mu mupira w’amaguru ku isi cyari kimaze igihe kibiza ibyuya abayobozi ba FC Barcelona dore ko hari hashize igihe bamwingingira gusinya amasezerano mashya akabatera utwatsi none birangiye aba bayobozi biruhukije.

Uyu mugabo w’umunya Argentina agiye kujya ahembwa ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse kugira ngo ave mu ikipe ya FC Barcelona bizasaba ko ikipe imushaka itanga akayabo ka miliyoni 626 z’amapawundi.

Lionel Messi w’imyaka 30, wasinye aya masezerano mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Ugushyingo 2017,amaze gukinira FC Barcelona imikino 602,ayitsindira ibitego 523 ndetse ayifasha gutwara ibikombe 30 byose.

Messi narangiza aya masezerano mashya y’imyaka 4 yasinye,azaba amaze imyaka 17 muri FC Barcelona dore ko yayigezemo afite imyaka 13 avuye mu ikipe ya Newell’s Old Boys y’iwabo muri Argentina.