Print

Zimbabwe: Minisitiri wari mu maboko y’ igisirikare yagejejwe imbere y’ urukiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2017 Yasuwe: 1114

Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’ imari, uri mu bafashwe ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi muri gahunda cyavuze ko igamije gusubiza ibintu ku murongo kuri uyu wa Gatandatu yagejwe imbere y’ urukiko ashinja ruswa.

Ni ku nshuro ya mbere Hon. Ignatius Chombo, agaragaye mu ruhame kuva yatabwa muri yombi n’ igisirikare mu byumweru bibiri bishize.

Umunyamategeko Lovemore Madhuku wunganira Hon. Chombo yavuze ko kuri uyu wa Gatanu umukiriya we yagiye mu bitaro kwivuza ibikomere yatewe n’ inkoni yabikubitiwe muri kasho ya gisirikare.

Polisi ya Zimbabwe yavuze ko nta makuru ifite ku bivugwa ko Minisitiri Chombo afite ibikomere yakuye muri kasho.

Me Madhuku avuga ko ibyaha bya ruswa bishinjwa Minisitiri Chombo wamaze kwirukanwa mu ishyaka riri ku butegetsi ZANU- PF bifitanye isano no kuba yaratinze muri guverinoma nk’ uko UMURYANGO ubikesha Reuters.

Emmerson Munanganwa 75 wahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe akirukanwa na Robert Mugabe mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2017, kuri uyu wa Gatanu yarahiriye gutangira imirimo mishya nka Perezida wa Zimbabwe uyoboye inzibacyuho.

Minisitiri Chombo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2017 yagaragaye mu rukiko yambaye costume yijimye aganira n’ abapolisi bari bamurinze, bigaragara ko ameze neza.

Magingo aya Zimbabwe ifite agahigo ko kuba ari cyo gihugu mu Isi gifite amafaranga yataye agaciro ku kigero cyo hejuru. Mu mpamvu zituma ifaranga ry’ igihugu rita agaciro harimo gukora amafaranga menshi akaruta umusaro uva mu mirimo yakozwe n’ abaturage.