Print

Reba amateka n’ amafoto y’ umugore wa Perezida mushya wa Zimbabwe usanzwe ari umudepite

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2017 Yasuwe: 6239

Auxilia Mnangagwa w’ imyaka 54 y’ amavuko niwe mugore wa Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa. Ni umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Zimbabwe.

Uyu mugore w’ umukiristu n’ umugabo we Emmerson Mnangagwa bafitanye abana babiri, umuhungu witwa Emmerson Mnangangagwa Junior n’ umukobwa witwa Farai Seline Mnangagwa.


Auxilia Mnangagwa wavukiye mu karere ka Mazowe tariki 25 Werurwe 1963, yakuriye ahitwa Chiweshe yiga ibijyanye n’ ubunyamabanga (Secretariat). Yakoze muri Minisiteri y’ abakozi n’ iterambere icyo yayoborwaga na nyakwigendera Edgar Tekere mu mwaka wa 1981.

Mu 1992 yagiye gukora mu biro bya Minisitiri w’ intebe akabifatanya no kuba umuyobozi ushinzwe umutekano wa hoteli Sheraton yaje guhindura izina ikitwa Rainbow Towers. Icyo gihe yabarizwaga mu muryango witwa Central Intelligence Organisation (CIO).

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha urubuga www.pindula.co.zw, mu 1997 Auxilia Mnangagwa yagiye kwiga ibijyanye n’ ibidukikije n’ ubukerarugendo muri Kaminuza ya Zimbabwe asohokamo muri 2001, ajya gukora mu gashami gashinzwe imari mu ishyaka Zanu PF ahitwa Kwekwe.

Nyuma yaje kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Zimbabwe, imirimo guhera kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017 arimo gufatanya no kuba umugore wa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe weguye nyuma y’ icyumweru ubutegetsi bufitwe n’ igisirikare.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuba Perezida wa Zimbabwe asezeranya Abanyazimbabwe kuzabageza ku iterambere. Zimbabwe ifite abaturage benshi bize. Robert Mugabe kimwe mu bintu azwiho harimo kuba yari Umuperezida wize amashuri atari make dore ko afite impamyabumenyi z’ ikirenga zirenze imwe.

Hari amakuru avuga ko Umuhugu wa Perezida Emmerson Mnangagwa, Emmerson Mnangagwa Junior afite amashyushyu yo gusimbura se kuri zimwe mu nshingano yakoraga mbere y’ uko aba Perezida wa Zimbabwe.
Auxilia Mnang


Comments

Davide M. 26 November 2017

Uyu mugore ntiyoroshye, yize secretariat ajya gukora muri finance no mutekano, none ni umudepite. tumwifurije ishya n’ ihirwe