Print

Miss Vanessa yasabye yinginga Habiba kureka gukoresha icyongereza giciriritse

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 November 2017 Yasuwe: 3770

Miss Uwase vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 akaba asigaye ari umunyamakuru wa Radio Safi, yasabye Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2017, gukoresha ikinyarwanda cyangwa se agashaka umusemurira nyuma yo kumva avuga icyongereza gipfuye.

Ibi byaturutse ku magambo Habiba yashyize kuri instagram yifuriza mugenzi we isabukuru nziza y’amavuko, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017.Habiba w’imyaka 20 y’amavuko yakoresheje amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, Vanessa yashyize ubutumwa kuri Snapchat asaba Habiba kureka gukoresha icyongereza gipfuye cyangwa se agahitamo gukoresha ikinyarwanda yavukiyemo.

Yagize ati “maze kugenzura konti ya instagram ya Habibah n’ukuri uyu mukobwa akeneye umuntu umusemurira mbese akajya avuga undi nawe agasubira mubyo avuze.Habibah nshuti yanjye, ndakwinginze mbabarira ujye ukoresha ikinyarwanda mu marushanwa cyangwa ushaka umuntu usemurira ababa bakurikiye amarushanwa uba witabiriye.Ndakubwira ukuri ko nubikora gutyo uzazana ikamba mu Rwanda.Naho nukoresha icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize kuri Instagram ikoresha ntaho uzagera pe, bizamera nk’uko byakundekeye witabira ijojonjora rya Miss Rwanda.”

Si ubwa mbere uyu mukobwa yibasiye bagenzi be; kuko no mu minsi ishize yikomye Miss Igisabo wagiye mu marushanwa akanga kwambara Bikini kandi yaravuye mu Rwanda azi amategeko agenga irushanwa.

Yagize ati "Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?"
UKO BYARI BIMEZE BANDIKIRANA:






Comments

subaru 25 November 2017

Dear miss vanessa.. English is just a lunguage not knowledge and no one is perfect. apart from that its not her first language..Imagine if they were allowed to use kinyarwanda, do you think she would’ve done such mistakes?? noo. i agree with you to advice her what she should do to bring the crown home but not to the extent of saying she needs an interpreter and exposing all her mistakes on social media.. you better inbox her all your advices than humiliating her that way..i know you have experienced how it hurts when people talk shit behind your back as you are struggling. she is trying all her best to represent our country the best way she could but you tryna hold her back!!!