Print

Rusizi: Umwana yatwikishijwe shampoma y’imodoka umusatsi urapfuka, umupolisi apfundikira dosiye(Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 November 2017 Yasuwe: 5956

Umubyeyi witwa Dorcella utuye mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari k’Akabakobwa mu Murenge wa Gashonga ni mu Karere ka Rusizi avuga ko umwana we aherutse gutwika n’umushoferi aho yamushyize umutwe kuri shampoma y’imodoka.

Ngo nyuma afatanyije na polisi muri uyu murenge bamubeshya ko we yahihe kubwimpanuka asaba ko umwana we yahabwa ubutabera.

Hari kuwa kane tariki ya 09 Ugushyingo 2017 ubwo umwana w’imyaka 6 y’amavuko yatwikwaga n’umushoferi witwa Ngabonziza Jean Claude aho uyu mwana w’umuhungu we na bagenzi be bafataga ku modoka isanzwe itwara amadafari.

Uyu mushoferi afatanyije n’uwo bari kumwe yinjiye mu modoka arayatsa maze uwo bari kumwe ashyira umutwe w’uyu mwana ku cyuma gisohora umwotsi muri moteri kizwi nka shampamo maze batwika uyu mwana.

Umugore wari aho ibi byabereye yabwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ati “umukonvuwayeri aza kuvamo bageze hariya ku giti cy’ivoka…Ubwo avuyemo bubiri buriruka akandi baragata[aravuga abana].Bagafashe nyine konvuwayeri akamanika hejuru mvuza induru ngo baramwishe we.”

Yakomeje agira ati “ ubwo arongera aramanuka amaze kumamanura amutwara gutya mu ntoki amaze kumutwara mu ntoki agenda amuseseka mu nsi y’imodoka gutya."

Uyu mubyeyi avuga ko yabonye bigenze gutyo akagirango wenda barashaka gukanga uwo mwana.Ati “ ngirango ni ukumurisha ubwoba ntacyo aba kugirango wenda umwana agire ubwoba.Ubwo akana gakomeza kugongera.Ubwo muri ako kanya abwira shoferi niyatse imodoka arayakije amaze kuyatsa ati ‘ongeza ‘ yongezamo kabiri akana kavuza induru kamaze kuvuza induru arongera aragaterura akarambika hariya ku bikingi by’amarembo. "

Ngo umwana wari uvuye kuvoma niwe wamubonye maze bamujyana ku iriba bamusukaho amazi ariko ngo umusatsi urapfuka.

Dorcella yaratabajwe yihutira kujyana umwana we kwa muganga atabajije icyo yabaye.Ngo kuwa gatanu ubwo ni tariki ya 10 Ugushyingo 2017 yasanzwe n’umupolisi mu bitaro bya Mibirizi amusaba kumusanga kuri sitasiyo ya polisi ahageze ahasanga wa mushoferi watwitse umwana we.

Ngo uwo mupolisi afatanyije n’uwo mupolisi bamubeshye ko umwana we yaguye hasi maze imodoka ikamutwika mu buryo bw’impanuka.Yasabye gutangaza imbabazi ubundi agahabwa amafaranga y’ibyo azakoresha kwa muganga byose.

Uyu mugore avuga ko ageze mu rugo yasanze uyu mupolisi n’uyu mushoferi baramubeshye none akaba afite impungenge z’umwana we bitewe n’uko acyeka ko inyuma y’ugutwi hashobora kuba harajemo igisebe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,IP Eulade Gakwaya yavuze ko atigeze amenyeshwa ibijyanye n’aya makuru ariko ko bagiye gukurikirana uyu mupolisi wari ushinzwe iki kirego cy’uyu mwana.

Bamwe mu baturage banze gufata amajwi n’amashusho babwiye umunyamakuru wa TV1 ko impamvu yatumye iki kibazo kitavugwa cyane ari uko ise w’uyu mushoferi akaba ari nawe nyiri iyo modoka itwara amatafari yitwa Bosco akaba ngo asanzwe avuga rikijyana mu Karere ka Rusizi.

Ibivugwa n’abaturage bishobora kuba ari ukuri kuba Polisi itaramenya iki kibazo kandi cyaragejejwe kuri sitasiyo ya Polisi.

REBA AMAFOTO:








Comments

Iriho james 27 November 2017

Inzego z’umutekano nizikurikirane uwo mushoferi ahanwe by’intagarugero agize kugambira kwica umuntu ageretseho kubeshya inzego z’umutekano,ikindi atanze ruswa, uruhurirane rw’ibyaha. Uwo mupolisi nawe akurikranwe nibasanga koko yaragize uruhare mukudakurikirana dosiye yuriya mushoferi n’umwana ahanwe kuko abapolisi nkabo barya dosiye aho gukurikirana ibibazo by’abaturage batagifite umwanya muri polisi y’u Rwanda.


Barigira Theo 26 November 2017

Mvuka i Rusizi ariko simpatuye, uretse ko bitambuza gukurikira ibiberayo kuko mpafite umuryango. Rwose kariya Karere wagirango Leta yagakuyeho amaboko. Yakarekeye Mayor udashoboye wirirwa agatobanga gusa. Umunsi Rikize Mayor Frédérique izatera imbere


Rangira Donat 26 November 2017

Ntabwo Rusizi iyobowe n’abifite @Marie Rose. Ahubwo vuga ngo Rusizi NTIYOBOWE. None se wavuga ko Akarere kayobowe gute katagira Mayor muzima? Nta Mayor, nta perezida wa Njyanama bose ni zero. Icyakora Mayor we kwiba no gusahura igihugu arabishoboye da. Yarangiza akamenya no kubeshya inzego zo hejuru


Paulin 26 November 2017

Ngo uwo mu Police nta kusa? Yigishijwe ko iperereza rirangirira ku kwirega? N’umufatanyacyaha mubi nahanwe by’intangarugero. Ubwo bugome bw’abo batindi biyita abakire buhagurukirwe, ntabwo ibyo bikwiriye kwihanganirwa mu Rwanda rw’iki gihe rwose.


Mujawamariya ROSE 26 November 2017

Ntibintuguye kuba ari I Rusizi, kuko rusizi iyobowe n’ itsinda ry’ abifite. Nibo bafata ibyemezo.


Giselle Kazimili 26 November 2017

Nanjye aho ntuye ibi bintu birahari, umukire wo muri karitiye usanga arusha ijambo umuyobozi , akanamutegeka icyo gukora. Rero no murusengero nsigaye mbona abakire babicaza imbere, niba ari uko batura menshi.


josiane 26 November 2017

Nanjye aho ntuye ibi bintu birahari, umukire wo muri karitiye usanga arusha ijambo umuyobozi , akanamutegeka icyo gukora. Rero no murusengero nsigaye mbona abakire babicaza imbere, niba ari uko batura menshi.


SOSITENE 25 November 2017

Reta ikwiye guca umuco wo kudahana no guhishira abanyamafuti kuko nibyo byoretse u Rwanda.


Amazima 25 November 2017

Reta ikwiye guca umuco wo kudahana no guhishira abanyamafuti kuko nibyo byoretse u Rwanda.


Mbabazi Justine 25 November 2017

Uwo mupolis ararengana kuko ubwo ntiyari ahari yagiye kubona abona izo nkorashyano ziraje zimutekera umutwe. Bakurikirane neza abo bashoferi nibibahama zazakanirwe urugakwiye bo kabura uko bigira. Wangira ngo ntibazi uko igise kiryana bo kanyagwa


Mbabazi Justine 25 November 2017

Uwo mupolis ararengana kuko ubwo ntiyari ahari yagiye kubona abona izo nkorashyano ziraje zimutekera umutwe. Bakurikirane neza abo bashoferi nibibahama zazakanirwe urugakwiye bo kabura uko bigira. Wangira ngo ntibazi uko igise kiryana bo kanyagwa


Kwitonda Eric 25 November 2017

Birararaje biteye isoni n’ agahinda


Kwitonda Eric 25 November 2017

Birararaje biteye isoni n’ agahinda


Habiyambere 25 November 2017

Aba bashoferi ni inyamaswa ni abicanyi gufata umwana w’ igitambambuga utazi ibyo akora ugatwika. Imana izabibaza.


Habiyambere 25 November 2017

Aba bashoferi ni inyamaswa ni abicanyi gufata umwana w’ igitambambuga utazi ibyo akora ugatwika. Imana izabibaza.


Habimana 25 November 2017

Erega I Rusizi twaraguzwe, Leta niyo niyo yo kuterengera naho ubundi turashira. Nawe se wabonye aho umuntu ahinga umuceri bakajya bamugenera uwo arya nk’ aho atari wawuvunikiye. Kagame azakurirane ibyo abakire badukorera kuko ni akarengane. Abakire bakoresha ubuyobozi amakosa kubw’ inyungu zabo umuturage akabigwamo