Print

Eyob Metkel ararira ayo kwarika nyuma yo gusezererwa muri Dimension Data U23

Yanditwe na: 25 November 2017 Yasuwe: 3520

Umunya Eritrea Metkel EYOB uzwi cyane hano mu Rwanda kubera gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda,ararira ayo kwarika nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 ndetse iyi kipe yo muri Afueika y’Epfo ntimuzamure mu ikipe ya mbere.

Uyu musore uherutse kuzuza imyaka 24 y’amavuko,yabuze intama n’ibyuma ubwo iyi kipe yatangazaga abakinnyi izakoresha mu ikipe ya mbere ikina amarushanwa yo ku rwego rw’isi ntiyisangeho kandi yari arengeje imyaka yo kuba mu bato bayo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Cyclingnews cyibanda ku mukino wo gusiganwa ku magare,yagitangarije ko kuri ubu ari gushaka indi kipe kuko ibye muri Dimension Data byarangiye nta mahirwe agize.

Yagize ati “Nta masezerano mfite kuri ubu,gusa nizeye ko amakipe yabonye umusaruro wanjye kandi agiye kunshaka.Ni ubuzima bw’umukino wo gusiganwa ku magare buba bugoye ariko inzozi zanjye ni ugukina amarushanwa akomeye ku isi kandi nizeye ko nzabona ikipe ikomeye umwaka utaha.”


Uyu musore ntiyabashije kubona amahirwe yo kwinjira mu ikipe ya Dimension Data kubera ko iyi kipe yazamuye abasore 2 aribo Nickolas Dlamini, wegukanye umwenda w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi muri Giro U23 na Amanuel Gebreigzabhier.

Eyob Metkel wari umaze imyaka 2 muri iyi kipe yabwiye Cyclingnews ko nabura ikipe nziza uyu mwaka,azakomeza gukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea ndetse ategereje kubona ikipe nziza.

Uyu musore umaze gutwara uduce twinshi (5) muri Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga,afite ikibazo kimwe na Areruya Joseph na Mugisha Samuel gusa bo baracyari bato ndetse bafite amahirwe yo kongererwa amasezerano.