Print

Libya: Abanyafurika 31 barohamye barapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2017 Yasuwe: 1225

Abashinze umutekano mu nkengero za Libya yavuze ko barohoye abantu mirongo itandatu bari mu bwato bwarimo abimukira bwerekeza I Burayi bukarohama. abandi 31 bagapfiriye muri iyo mpanuka.

BBC ivuga ko hari abandi bimukira 140 bari mu bundi bwato batowe mu nkengero za Libya.

Abimukira bagera ku bihumbi 3000 nibo bikekwa ko bamaze gupfira mu Nyanja ya Mediterane. Aba bose bagiye barohama bagerageza kwambuka bava muri Afurika bajya gushakira ubuzima I Burayi.

Mu munsi ishize mu gihugu cya Libya havumbuwe isoko rigurishizwaho abacakara bakajyanwa mu Burayi.

Bivugwa ko iri soko ryo muri Libya ryatijwe umurindi no kuba iki gihugu kiri mu bibazo by’ umutekano muke kuva uwari Perezida w’ iki gihugu Mouammar Kadhafi yakwicwa. Iki bivugwa ko cyatije umurindi ubu bucuruzi ni ukuba ibihugu by’ i Burayi byarashyizeho politiki zikakaye zo gukumira abimukira babihungiramo.