Print

Elcy wakundanye na King James yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi—AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 November 2017 Yasuwe: 4515

Umukobwa witwa Elcy Ishimwe wavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi Ruhumuriza James [King James], yakorewe ibirori bya Bridal Shower bizwi nko gusezera ubusiribateri byabaye kuya 23 Ugushyingo 2017.

Byafashe igihe kitari gitoya abantu bavuga ndetse bamwe bemeza ko Elcy Ishimwe akundana na King James, bombi icyo gihe babyamaganira kure.

Kuya 04 Ukwakira 2017 nibwo hasohotse integuza y’ubukwe, invitation itumire abavandimwe n’inshuti.Kuri Invitation hari ifoto ya Elcy ndetse n’uyu mukunzi we, Fahad Mukunzi bivugwa ko bamaranye igihe mu rukundo.

Imihango yo gusaba no gukwa izabere ku I Rebero kuri Peyage Resort Inn impande y’ahitwa kuri Foyer de Charite, ku itariki ya 10 Ukuboza 2017.Gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa 17 Ukuboza 2017 mu rusengero rw’Abongereza ruherereye Kibagabaga[Kibagabaga SDA].Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa ku I Rebero ahitwa The Heaven Garden Rebero.

Iborori bya Bridal Shower byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bamenyanye akiri umwana ndetse n’abo bamenya akuze barimo Miss Keza Joannah, Nyampinga w’Umuco 2015 ndetse n’inshuti ye magara Miss Flora(Miss Flora Umutoniwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aserukiye Intara y’uburengerazuba) ndetse n’ababyeyi be na Mukuru we wari umugaragiye.

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Icyo gihe Elcy yanditse ku rukuta rwa Instagram hashize iminota mike ubwo butumwa ahita abukuraho ariko yari yanditse ati ” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, nibwo Elcy Ishimwe yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize hanze ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Uyu mukobwa ntiyakunze kumvikana mu itangazamakuru asobanura urukundo rwe na King James.Nyamara n’ubwo King James yakunze guhakana urukundo rw’ibanga yagiranye n’iyi nkumi yibuka neza ko mu masaha y’umugoraba yajyaga gutora uyu mukobwa iwabo bagatemberana.

Umunyamakuru wa UMURYANGO wari uturanye n’uyu mukobwa yiboneye inshuro zirenze imwe King James aparika imodoka y’ibarahure byijimye agahamagara Elcy iwabo akava mu gipangu ubundi akamufungira imodoka bakagenda; byasabaga ko uyu mukobwa yicara mu mwanya w’inyuma y’imodoka bishoboka ko King James yagirango abaturanyi batazavuga byinshi.

Imyaka yari ibaye ibiri Elcy na King James bavugwa mu rukundo dore ko inkuru zabo zatangiye gucicikana mu 2015.Kuva ubwo uyu mukobwa yatangiye kwamamara no kwibazaho na benshi nyuma y’uko King James anavuzwe mu rukundo na Knowless ndetse na Prscillah ariko bikarangira ibirori bidatashye.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bari bagaragiye Knowless Butera ubwo yakoraga ubukwe na ishimwe Clement bakundanye imyaka igera kuri itanu mu ibanga rizira itangazamakuru.

2015 kugeza 2017 aho King James yabaga abazwa kuri iyi mukobwa, inkuru z’urudaca zirandikwa banacaha akarango bahamya ko noneho King James yabonye umukunzi bagiye kurushinga; byaje gucogora ubwo uyu mukobwa yamaraga amatsiko abamukurikira ku mbuga nkorambaga akagaragaza umusore wamutwaye umutima ariwe Fahad.

Kuya 06 Nyakanga 2015 nibwo King James yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa atifuje gutangaza amazina.Gusa UMURYANGO waje kumenya y’uko uyu mukobwa atuye Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge akaba yitwa Ishimwe Elcy.

Icyo gihe, King James yabajijwe ati, ufite umukunzi?’, na we ati “Yego ndamufite”

Abajijwe kubijyanye n’uyu mukobwa King James yagize ati “Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge [...]ariko arahari.”

Yungamo ati “Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe.”

Uyu muhanzi yavugaga ko yakundiye uyu mukobwa kuba “ateye nk’igisabo, umutima mwiza , kuba bahuza muri byose no kuba bumva ibintu kimwe.”
REBA AMAFOTO:

Elcy yashimye iki gikorwa yakorewe

Yahoberanye n’umubyeyi we biratinda

Umubyeyi we yafashe ijambo arashima

Joannah na Flora bitabiriye Bridal Shower ya mugenzi wabo


Elcy yagaragiwe na nyina ndetse na Mukuru we

Umubyeyi n’umwana

Ubukwe buratashye..

Bongeye guhoberana baracurura

Elcy n’uwo yihebeye

Muratumiwe...

Gushinga urugo ni amateka mashya umuntu aba yinjiyemo