Print

APR FC inganyije na Mukura VS AS Kigali irara ku mwanya wa mbere

Yanditwe na: 26 November 2017 Yasuwe: 540

Kuri iki cyumweru hakomeje imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona,aho ikipe ya APR FC inganyije na Mukura VS 1-1,mu gihe AS Kigali yo yatsinze Etincelles FC 2-1 biyihesha gufata umwnya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma y’aho umukino wabaye ku munsi w’ejo wahuje Kiyovu Sports na Marines FC wasubitswe kubera ikibazo cy’imvura,benshi bari bategereje ko APR FC iraza gutsinda Mukura VS ikarara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo,ariko siko byagenze kuko birangiye amakipe yombi agabanye inota rimwe dore ko yanganyije 1-1.

Ikipe ya APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 8 w’umukino ubwo Butera Andrew yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Rwabugiri Omar wa Mukura VS ntamenye aho uciye.

Mukura VS yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 34 gitsinzwe na rutahizamu Mutebi Rachid giturutse ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba APR FC Herve Rugwiro na Buregeya Prince.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Kigali yabashije kubyitwaramo neza itsinda Etincelles FC ibitego 2-1,mu gihe Police FC yanganyije ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na Gicumbi FC igitego 1-1.

abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Kugeza ubu,ikipe ya Kiyovu Sports iranganya na APR FC amanota 15 nubwo ikipe ya Kiyovu Sports ifite umukino w’ikirarane,mu gihe AS kigali ihise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 16 izi kipe zombi zirayikurikira.

AS Kigali iraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Etincelles FC 2-1

Uko imikino y’uyu munsi yagenze:
Bugesera 1-1 Sunrise
APR FC 1-1 Mukura VS
Miroplast Fc 0-0 Amagaju
As Kigali 2-1 Etincelles Fc
Gicumbi Fc 1-1 Police Fc
Kirehe 2-0 Espoir Fc