Print

Anita Pendo yavuye ku izima yerekana umwana yabyaye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 November 2017 Yasuwe: 4812

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo uherutse kwibaruka imfura y’umuhungu, yavuye ku izima aramwerekana nyuma y’amezi agera kuri atatu amubyaye.

Anita yabyariye i Remera ku bitaro byigenga bya La Croix du Sud ahazwi cyane nko kwa Nyirinkwaya ku mugoroba wo kuwa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017.

Nizeyimana Alphonse Ndanda uri mu rukundo na Anitha ni umuzamu wafatiye amakipe nka Esperance, Rayon Sports, Mukura ndetse n’andi.

Anita n’umutware we,Ndanda nk’uko abivuga

Kuri iki cyumweru dusoje, Anita yashyize ifoto y’uyu mwana we kuri instagram maze yandikaho amagambo yibaza impamvu umwana we akunda kurya urutoki. Yagize ati “ariko muhungu wanjye yise RNT ninde wakubwiye ko batamira intoki zose.”Yashyizeho utumenyetso turagaza ko yabisetse.

Nyuma yo kwandika uko, yongeye kubwira abamukurikirana ko noneho ntacyo bamushinja kuko yaberetse isura y’umwana we bakomezaga kumubaza.Yagize ati “ubwo mugiye kuvuga ngo mubereke uretse amaso n’izuru ubwose ntimwamubonye koko.Mwabonye amaguru mare mare,amasoso,amatama,kibonge,akaba n’umuhungu w’imibiri yombi.”

N’ibyo koko ku ifoto, Anita yashyizeho agashushanyo k’umutima gakingiriza mu maso y’umwana we kuburyo kubona amaso n’amazuru bigoye.Ibintu bisa neza n’ibyo Knowless yakoze ubwo yerekanaga umwana we w’imfura.

Knowless na Clement bifotoje buri wese ateruye umwana ariko umwe areba umwana.Bivuze ko Clement yarebaga umwana, Knowless nawe areba umwana bisobanura ko uwarebaga ifoto yabonaga mu mugongo h’umwana w’abo.

Nyuma yo gushyiraho iyo foto, Anita yinginzwe na bamwe bamusabaga ko ubutaha noneho azagaragaza isura y’umwana ariko Pendo yakomeje kuryumaho avuga ko amubyara yari wenyine.

Anita Pendo ni umwe mu bakobwa bavuga ko birwanyeho nkuko akunze kubivuga,akaba azwi cyane mu bikorwa birimo gushyushya urugamba hamwe n’ubunyamakuru.

Umushyushyarugamba Anita Pendo ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo yabatirijwemo tariki ya 25 Ukuboza 2015.Muri iyi minsi yagarutse mu kazi aho yahereye ku gitaramo cyasoje Tour du Rwanda.


Anita yakomeje gusabwa ko ubutaha azamwerekana no mu maso