Print

Gabiro: RDF yatangije igikorwa cyo gusenya intwaro zingana na toni 130(Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 November 2017 Yasuwe: 767

Gatsibo-Intara y’Iburasirazuba mu Kigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2017 hatangirije igikorwa kigomba kumara iminsi umunani cyo gusenya intwaro zishaje.

Iki gikorwa kirakorwa mu rwego rwo kwirinda impanuka izi ntwaro zishobora guteza ku bataruge ndetse haniringwa n’ibibazo by’umutekano muke.Intwaro zirimo gusenywa zirimo amasasu ashaje, za mine n’ibindi biturika byarengeje igihe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara yo kubuhora igihugu nibwo zimwe muri izi ntwaro zagiye zinyanyagira ahantu hatandukanye mu gihugu.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Jacques Musemakweli yavuze ko iki gikorwa cyo gusenya toni 130 z’intwaro zishaje ari bimwe mu byerekana ubushake bw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwashyiriyeho umukono muri Kenya agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri aka karere anasaba ibindi bihugu kugera ikirenge mucy’u Rwanda.

Agira ati “Uku guturitsa mu ruhame izi toni 130 z’intwaro zarengeje igihe, birerekana ubushake bw’u Rwanda muri uru rugamba.”

Theoneste Mutsindashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’Akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA) yatangaje ko kugeza ubu ¼ cy’intwaro arizo Leta zigize isi zitunze mu gihe ¾ byo biri mu baturage kikaba ikibazo gihangayikishije isi muri rusange.

Yagize ati “Iyo ibisasu babiguze, hari ibigeraho bikarenza igihe cyo gukoreshwa. N’ibyo mwabonye byasenywe ni ibyarengeje igihe, ibindi ni za gerenade zitoragurwa hirya no hino na zo zarengeje igihe, ni amasasu ashaje, ni igikorwa kigomba guhora gikorwa mu gihugu ngo bitazatera impanuka, bikaba byaturika bikica abantu bigasenya n’ibintu.”

Ni ku nshuro ya gatandatu iki gikorwa kiba.umwaka ushize haraturikijwe toni zigera kuri 55.
REBA AMAFOTO: