Print

Urukerereza ryasusurukije abitabiriye irahira rya Kenyatta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 November 2017 Yasuwe: 5970

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, muri sitade Kasarani yo mu gihugu cya Kenya habereye umuhango wo kurahiza Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko hafi y’ iyo sitade polisi ihanganye n’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bahakoreye imyigaragambyo.

Perezida Kenyatta yarahiriye kuyobora manda ya kabili, aherutse gutorerwa. Uyu muhango wabereye muri Sitade ya Kasarani yakira abantu ibihumbi 60. Uyu muhango witabiriwe n’ abakuru b’ ibihugu bitandukanye barimo na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame

Saa Tanu(ku isaha yo mu Rwanda) nibwo Uhuru Kenyatta yageze muri sitade ya Kasarani, nyuma y’ amasengesho no guhabwa ikaze na Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga David Maraga, Saa tanu na 26 Perezida Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya muri manda ya Kabiri.

Nyuma yo kurahira, Perezida Uhuru Kenyatta yashyize umukono ku masezerano agize indahiro, aya masezerano agaragaramo ’Repubulika ya Kenya’ inshuro enye.

Saa 11: 40, hakurikiyeho kwakira indahiro ya Visi Perezida wa Kenya William Samuel Ruto.

11:50, Visi Perezida William Ruto amaze kurahira no gushyira umukono ku nyandiko y’ indahiro, hakurikiyeho umuhango wo gufata amafoto y’ urwibutso.

11: 53 Hakirikiyeho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya
ikurikirwa n’ igitaramo cy’ imbyino n’ indirimbo z’ abahanzi.

Muri iki gitaramo cyabanjirije imbwirwaruhame z’ abayobozi bari bamaze kurahira, hagaragarayemo itorero ryo mu Rwanda ’Urukerereza’.

Visi Perezida William Ruto yavuze ko azakomeza gushyigikira Perezida wa Kenya Uhururu Kenyatta kuko muri manda ya mbere yaharaniye ubumwe agaca amacakubiri ashingiye ku bwoko.


Perezida wa Uganda Museveni

Abantu ibihumbi 60, bari muri sitade ya Karasani, abandi ibihumbi 40 bakuriranye uyu muhango kuri Screen hanze ya sitade.

Polisi ya Kenya yakoreshe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambyaga. Abatavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yarahiraga bo bari mu muhango wo kunamira abantu bagiye kuri 50 bishe mu gihe cy’ amezi ane ashize, Nk’ uko Dail monitor yabitangaje abenshi muri aba bishwe na polisi ya Kenya

AMAFOTO















Comments

Amazima 28 November 2017

Iri torero urukerereza rirakunzwe ku Isi mu Rwanda niho mbona turika agaciro gake. Ndabona muri ibi birori byari uburyohe


Jules Sendanyoye 28 November 2017

Tubwizanyije ukuri ni uko ubutegetsi byoha kuvirira bikarura, iyi manda ntabwo Kenyatta yayitorewe


Habimana 28 November 2017

Bravo ku itorero ryacu urukerereza