Print

Rayon Sports yatangaje umutoza iri kuvugana nawe n’igihe bazamutangariza

Yanditwe na: 28 November 2017 Yasuwe: 1770

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko batagishoboye gutegereza umutoza Karekezi Olivier uri mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha byokoreshejwe ikoranabuhanga akurikiranweho,ndetse bari kuvugana n’umutoza w’ umunya-Romania Nedelcu Leonida Marian.

Amakuru Umuryango ukesha Ruhagoyacu,aravuga ko Rayon Sports igeze kuri ibiganiro byo gusimbuza uwari umutoza mukuru wayo Karekezi ndetse mu cyumweru gitaha bazatangaza umutoza mushya nkuko Muvunyi yabitangarije Ruhagoyacu.

Karekezi ari mu maboko y’ubugenzacyaha

Yagize ati “Kuri ubu ntabwo Karekezi turi kumwe gusa twemeje ko mu cyumweru gitaha tuzicara tugahitamo umusimbura.Nedelcu Leonida Marian ni umwe mu batoza tumaze kuvugana ariko ntawe twari twahitamo yaba umukuru cyangwa uwungirije”.

Mu minsi ishize nibwo uwigeze gutoza ikipe ya Police FC,Goran Kopunovic yatangaje ko yavuganye na Rayon Sports ndetse hari amahirwe menshi ko ashobora kuyerekezamo.