Print

Kigali: Hagiye gufungurwa ambasade ya Isiraheli

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 November 2017 Yasuwe: 720

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kiri kwitegura gufungura bwa mbere Ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.

Netanyahu yabitangaje ubwo yahuriraga na Perezida Paul Kagame i Nairobi, nyuma y’umuhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Netanyahu agira ati "Nahuye na Perezida Paul Kagame mubwira ko Isiraheli izafungura bwa mbere Ambasade yayo i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda."
Akomeza agira ati "Iyo ntambwe izatuma Isiraheli irushaho kugirana umubano n’ibihugu bya Afurika."

With Rwandan President Paul Kagame today. I informed him that Israel will open, for the 1st time, an embassy in Kigali, the capital of Rwanda.

This historic step comes as Israel is expanding its presence in Africa & deepening its cooperation with countries across the continent. pic.twitter.com/bmoQRc2e1M

— Benjamin Netanyahu (@netanyahu) November 28, 2017

Ubusanzwe Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda aba i Addis Ababa muri Etiyopiya akaba ahagarariye igihugu cye mu Burundi, Ethiopia n’u Rwanda.
Muri Nairobi, Netanyahu yahuye n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika barimo abakuru b’ibihugu na ba Ambasaderi babyo muri Kenya.

U Rwanda rwo rusanzwe rufite ambasade I Tel aviv muri Isiraheli.


Comments

ishumwe 29 November 2017

nubyiza kandi nibyo kwishimirwa, kuba Israel igiye kugira ambasade Mu Rwanda, glory to GOD