Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni Infantino yatangaje ko babwiye abasifuza guhagarika cyangwa gusubika burundu umukino,mu gihe hagaragaye ikijyanye n’irondaruhu mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya umwaka utaha.
Uyu muyobozi yatangaje ko FIFA itazihanganira ibijyanye n’irondaruhu mu gikombe cy’isi dore ko bikomeje kuvugwa ko Abarusiya bakunda kugira uyu muco mubi ndetse hari abantu batinye kwerekeza muri iki gihugu kubera ibivugwa.
Infantino yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa by’irondaruhu bitazagaragara kandi twafashe ingamba 3 zikomeye zizadufasha kubigeraho zirimo guhagarika umukino igihe irondaruhu rigaragaye byaba ngombwa tukawusubika burundu.Twizeye ko mu Burusiya tuzabona ubworoherane mu mukino (Fair Play)".
Ikibazo cy’irondaruhu cyagarutsweho n’abakinnyi benshi by’umwihariko umunya Brazil Hulk wakinnye muri iki gihugu mu ikipe ya Zenit St Petersburg aho yemeje ko bikunze kugaragara mu mikino ya shampiyona y’iki gihugu.
Uretse ibijyanye n’irondaruhu,Gianni Infantino yatangaje ko batarafata umwanzuro ku bijyanye no gukoresha amashusho afasha abasifuzi gufata ibyemezo (VAR) aho umwanzuro uzafatwa mu kwezi kwa 3 umwaka utaha.