Print

Umwana w’ imyaka 9 atwite inda ya se

Yanditwe na: 29 November 2017 Yasuwe: 2615

Mu gihugu cya Peru,umugabo w’imyaka 30 yari amaze iminsi ahotetera umwana w’umugore we wa kabiri ufite imyaka 9 none yamuteye inda imaze amezi 5.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 9 utatangajwe amazina, yatangaje ko uyu mugabo yari amaze iminsi amusambanya inshuro zirenga 10 ku munsi, aho yacungaga igihe nyina w’uyu mwana agiye mu kazi agasigara asambanya uyu mwana.

Nyuma y’igihe uyu mugabo ahohotera uyu mwana w’umukobwa nyina ntabimenye,inkuru yaje kuba kimomo ubwo inda uyu mwana yatewe n’uyu mugabo yazaga kugaragara igeze ku mezi 5 ndetse bituma abaganga banga kuyikuramo kubera ko yabaye nkuru.

Kugeza ubu Leta ya Peru iri guhigisha uruhindu uyu mugabo gito,winjiriye umugore agahohotera n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 9.