Print

Zimbabwe: Perezida mushya yahaye ntarengwa abanyereje imitungo y’ igihugu kuba bayigaruye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 November 2017 Yasuwe: 1284

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yahaye amezi atatu abanyereje imitungo y’ iki gihugu ngo babe bamaze kuyigarura.

Mnangagwa yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, aho yavuze ko abazagarura iyo mitungo mu mezi atatu batazakurikiranwa mu nkiko nk’ uko bizagendekera abazinangira.

Yagize ati “Guverinoma ya Zimbabwe itangaje amezi atatu ngo abanyereje imitungo bayigarure. Nta bibazo bazabazwa nta n’ ibyaha bazashinjwa”

Ayo mezi atatu azabarwa kuva tariki 1 Ukuboza 2017. Perezida Mnangagwa avuga ko afite amakuru ko hari abayobozi bagiye banyereza imitungo ya Zimbabwe bakajya kuyibitsa mu mabanki yo hanze ya Zimbabwe. Avuga kandi ko amezi atatu nashyira umuntu wese wanyereje imari n’ umutungo bya Zimbabwe uzaba atarabugarura azashakishwa, agakurikirwanwa n’ inkiko.

Mnangagwa yafashe ubutegetsi asimbuye Robert Mugabe wari ubumazeho imyaka 37. Uyu muperezida mushya akimara kurahira yasezeranyije abanyazimbabwe ko azabageza ku iterambere. Nubwo yavuze ibyo ariko bamwe mu basesenguzi nta cyizere bamufitiye kuko basanga afitanye isano na Mugabe.

Aba basesenguzi bavuga ko Mnangagwa yari inshuti ya hafi ya Mugabe ndetse ko bimwe mu byemezo Mugabe yafataga Mnangagwa ariwe wabishyiraga mu bikorwa.

Icyumweru mbere y’ uko Mnangagwa afata ubutegesti, ubutegetsi bwari mu maboko y’ igisirikare cya Zimbabwe aricyo kigenzura buri kimwe cyose. Perezida Mnangagwa avuga ko ku butegetsi atazihanganira abanyereza ibya rubanda.

Tariki 25 Ugushyingo 2017, Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’ imari, ku butegetsi bwa Mugabe wari umaze ibyumweru bibiri ari mumaboko igisirikare yagejwe imbere y’ urukiko ashinja ruswa.