Print

Generali mu ngabo z’ubushinwa yimanitse mu mugozi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 November 2017 Yasuwe: 3096

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017 Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa,Xinhua byatangaje ko Generali mu ngabo z’u Bushinwa yiyahuye yimanutse mu mugozi nyuma yo kumenya ko akurikiranyweho ibirego bya ruswa.

Wikipedia igaragaza ko General Zhang Yang yavutse tariki muri 1952 mu mujyi wa Wuqiang mu gace ka Hengushi.Ivuga kandi ko yari akuriye urwego rushinzwe imirimo ya Politiki.Uyu mugabo kandi yakurikiranye amasomo ajyanye na gisirikare muri Kaminuza ya PLA National Defense University.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa biravuga ko yasanzwe iwe yapfuye kuwa 23 Ugushyingo 2017.Yiyahuye hari komosiyo yari itangiye kumukurikiranaho imyitwarire mibi ndetse na ruswa yashinjwaga.

Uretse Gen Zhang w’imyaka 66 y’amavuko , iyi komisiyo yari yatangiye no kwiga ku mubano byavugwaga ko agira na Guo Boxiong na Xu Caihou aba nabo akaba ari bamwe mu bagabo bashyizwe mu majwi kuva Perezida Jin Ping yatangira gahunda yo kurwanya abarya ruswa.

Ubwo iperereza ryatangiraga yemerewe kuguma iwe.Yashinjwaga agasuzuguro no kugira amafaranga y’umurengera atasobanuraga imvano yayo.Uyu mugabo yari umwe muri 11 bakomeye mu gisirikare cy’u Bushinwa.

Kwiyahura mu ingabo z’ubushinwa si ikinti gikunze kuvugwa cyane.Ushinzwe itangazamakuru mu Bushinwayavuze ko babajwe nibyo Zhang yakoze avuga ko ari igikorwa cy’uburwari.

Mu rugo kwa Zhang