Print

Rubavu: Polisi ntiramenya uwatwitse imodoka ya Benda uri mu bitaro

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 November 2017 Yasuwe: 3747

Kuwa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu, abantu bataramenye bateye urugo rwa Benda Timothy batwika imodoka yari iparitse mu gipangu cye.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro.Bivugwa ko, uyu mugabo Benda ahagana saa munani z’ijoro aribwo yumvise igikoma hanze ubundi arasohoka.Ngo yabonye umuntu asimbuka igipangu arenga.

Amakuru avuga ko uwo mugizi wa nabi yari yitwaje litiro icumi ya Lisansi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko kugeza ubu Polisi itaramenya neza icyateye gushya kw’iriya modoka.

Yagize ati "Imodoka ya Benda Thimothy yari iparitse mu gipangu, ifatwa n’ inkongi irashya, ubwo turacyakora iperereza ngo tumenye ese iryo shya ryatewe ni iki? Mu kuyizimya nawe yarakomeretse (Benda), ubu yagiye kwa muganga ku bitaro bya Gisenyi

Thimothy yasohotse mu nzu abona imodoka ye irigushya atangira kuzimya.Ngo yafashe akajerekani ka Lisansi yabonye hafi y’imodoka agirango ni amazi asukaho ayizimya ikibatsi cy’umuriro kiramufata na we arashya.

Uyu mugabo asanzwe aririmba muri Light Family (Choral y’Abadiventisiti) akaba afite umuryango w’abantu bane.

Iyi modoka yaratwitswe irakongoka