Print

Nta muntu n’ umwe uraboneka mu bari mu bwato bwarohamye hafi ya Tanzania

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 November 2017 Yasuwe: 853

Kugeza ubu abantu 9 nibo bamaze gutangazwa ko baburiwe irengero mu mu gihugu cya Tanzaniya, nyuma ubwato barimo buhamye mu Nyanja y’Ubuhinde kuri uyu wa Gatatu

Daily Monitor yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi muri Tanzania, zatangaje ko ubu bwato bwarohamye bugeze hafi y’ ikirwa cya Zanzibar gihereye mu gihugu cya Tanzania.

Bimwe mu bikoresho bari bitwaje byagaragaraye mu mihanda yo mu gace ka Tanga na Pemba, tumwe mu turwa tugize ikirwa cya Zanzibar. Uretse ibyo bikoresho byabonetse kugeza ubu nta muntu n’ umwe uraboneka mu bari muri ubwo bwato.

Umuyobozi w’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi muri Zanzibar, Sheikha Ahmed yatangaje ko ubu bwato bwarohamye kubera ko bwari bupakiye cyane bikabije.

Yagize ati: “Ubwato bwari butwaye ibintu biremereye cyane bipima toni nyinshi z’ibikoresho by’ubwubatsi byiganjemo imifuka ya sima”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ikindi cyaba cyateye iyi mpanuka ari uko ubu bwato bwari bupakiye cyane kandi no mu Nyanja hakaba harimo umuhengeri mwishi,gusa yongeraho ko impanuka nk’izi zidakunze kubaho muri aka gace.

Amato menshi akorera ku kirwa cya Zanzibar akunze kunengwa ko aba ashaje ikindi kandi ko aba adafite n’ibikoresho by’ubutabazi harimo n’ibyitumanaho bidahagije kandi bishobora kwifashishwa habaye impanuka.

Intera y’ikiraro gihuza ikirwa cya Tanga na Pemba ahabereye iyi mpanuka ingana n’ibirometero 50.

INGABIRE MARIE GRACE