Print

Se wa Giggs yababajwe n’uko Giggs yirengagije murumuna we nyuma yo kumuca inyuma

Yanditwe na: 30 November 2017 Yasuwe: 1637

Umubyeyi wa Ryan Giggs wabaye igihangange mu ikipe ya Manchester United,yatangarije abanyamakuru ko nubwo hashize imyaka 7 uyu Giggs asambanyije umugore wa murumuna we,atigeze amusaba imbabazi ndetse yanze kumwitaho cyane ko uyu ntaho kuba afite.

Danny Wilson se wa Giggs

Uyu Danny Wilson w’imyaka 61,yavuze ko uyu muhungu we wafashije Manchester United gutwara ibikombe 13 bya Premier League,nyuma yo guhemukira murumuna we akaryamana n’umugore we Natasha, atigeze amusaba imbabazi ndetse kuri ubu murumuna we abayeho mu buzima bubi dore ko nta nzu yo kubamo afite.

Rhodri murumuna wa Giggs

Yagize ati ‘Ntiyigeze asaba imbabazi nyuma yo gusambanya umugore wa murumuna we Rhodri.Iyo aza kubikora murumuna we yari kubyirengagiza.Rhodri ubu abayeho nabi kubera ko nta nzu yo kubamo afite.”

Natasha waciye umugabo we inyuma akaryamana na Giggs

Uyu murumuna wa Giggs yavuye I Manchester aho yari atuye, aza kubana n’ababyeyi muri wales kubera ikibazo cy’amikoro.

Inkuru y’uko Ryan Giggs yaciye inyuma murumuna we,yashyizwe hanze n’uyu mugore wa murumuna wa Giggs witwa Natasha mu mwaka wa 2011,wavuze ko yahuriye na Giggs mu kabyiniro muri 2003 akamusaba ko baryamana nawe ntiyazuyaza kubera ko uyu yari icyamamare.

Giggs na Stacey wahoze ari umugore we

Natasha yavuze ko yakuyemo inda Giggs yamuteye nyuma y’ibyumweru bike ashyingiranywe na Rhodri.