Print

ACP Badege yakomoje ku barinzi b’ibigango bacunga umutekano w’abahanzi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 November 2017 Yasuwe: 4458

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuba hari abahanzi nyarwanda basigaye bakoresha abashinzwe umutekano bazwi nka ‘Bodyguards’ ntakibazo ahubwo ko aho basore b’ibigango bagomba kubikora bafite ibyangombwa bibemerera gukora ako kazi ko gucunga umutekano.

Polisi ivuze ibi mu gihe bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda usigaye usanga iyo bagiye mu bitaramo bitandukanye cyangwa ahari imbaga nyamwinshi y’abantu, bakunze kugendana n’abasore b’ibigango bavuga ko babacungira umutekano.

Umuririmbyi Bruce Melody aganira na Isango Star ducyesha iyi nkuru yavuze impamvu bakenera abashinzwe umutekano nk’abahanzi.Yavuze ko ‘burya umuntu ashobora kugira abatamukunda mu kazi ke akora akaba ariyo mpamvu bashaka abantu babarinda.’

Ushinzwe umutekano wa Bruce we yavuze ko ‘barinda umuntu wigenga ariwe uba yamuhaye akazi ariko atarinda rubanda muri rusange’.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Theos BADEGE yatangaje ko ibi bintu nubwo babikora babikora bunganira inzego z’umutekano ariko hari ibyo basabwa kuzuza kugirango bakore aka kazi.

ACP Badege avuga ko abasore bakora akazi ko gucunga umutekano w’abahanzi bakwiye kugira ibyangombwa

Akomeza avuga ko kugeza uyu munsi hari ibyo batarakemura kuko ngo ibyangombwa bagomba guhabwa byo gukora ako kazi ntabyo bafite.Polisi ikavuga ko bitemewe kubikora mu gihe batarabona ibyo byangombwa basabwa.

Ubu buryo bwo kuba umuntu yacungirwa umutekano mu buryo bwihariye, umuvugizi wa polisi y’igihugu yavuze ko ari uburyo bwiza kandi bwuzuzanya n’akazi ka polisi y’igihugu,ubu buryo kandi ngo bukaba bwakorwa na buri muntu wese mu gihe abyemerewe cyangwa se abifitiye ubushobozi.

Bamwe mu bahanzi n’abarinzi babo:

The Ben nawe n’uko

Meddy ubwo aheruka mu Rwanda yari kumwe n’abasore babiri

Knowless n’umurinzi we

Safi aho ari hose aba ari kumwe n’umurinzi we