Print

Miss Wema arifuza gupfa akava kuri instagram atukirwaho

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 December 2017 Yasuwe: 1422

Nyampinga wa Tanzaniya 2006 Miss Wema Sepetu wakundanyeho na Diamond yatangaje ko yifuza gupfa akaruhuka ibitutsi n’umuvumu asabirwa, akanaruhuka gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu munyamideli uheruka mu Rwanda akanitwa umwamikazi wa Instagram aya magambo yatangaje yakuye benshi umutima.Uyu mukobwa uherutse gutangaza y’uko atifuza kubyara, avuga ko yifuza gupfa kugirango aruhuke umuruho aterwa n’imbuga nkoranyambaga ahanini bitewe n’ibitutsi yakirizwa iyo agize icyo.

Wema yakundanye na Diamond batandukana atabyaye

Miss Wema Sepetu ushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no mu minsi ishize akaba yarahamagajwe mu rukiko akabura, yanditse kuri instagram avuga ko agiye gufata igihe akareka kwandika no gushyira amafoto kuri instagram kugirango arebe ko atakomeza gutukwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye yanditse ati “Hariho umunsi nzapfa kuko nta muntu uzabaho iteka, sinzi niba muzakomeza kumvuga nabi no kuntuka ibitutsi by’ibyo nambariye cyangwa niba muzavuga ngo nari meze gutya na gutya mwarangiza mukarenzaho ngo ngire iruhuko ridashira.”

Yavuze ko igihe kimwe azapfa kandi ko ahamanya n’umutima we ko Imana izamwakira mu ijuru.Ati “ Igihe kimwe nifuza ngo Imana inyitwarire mpfe … Iby’isi ni byinshi… Hariho n’ikindi gihe nsaba Imana ngo nkomeze kubaho kuko mba nziko ibi bimbaho nabyo bizashira… Ndatekereza nkeneye igihe runaka ntari ku mbuga nkoranyambaga…. Ariko nanone… simbishoboye.”

Ibu butumwa bwananyuze mu kinyamakuru Ghafla ku gicamunsi cyo kuwa 29 Ugushyingo 2017.

Ibi Wema Sepetu abitangaje nyuma yo kwibasirwa mu bitutsi bikabije bitewe n’uko umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’amafilime Steven Nyerere yatangaje ko agiye gusubira mu ishyaka riri ku butegetsi CCM (Chama Cha Mapinduzi) yari yaravuyemo.

Umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilimi w’icyamamare muri Tanzaniya Wema Sepetu aherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’abakoresha Instagram kiswe “KFM Instagram Party”.

Miss Sepetu avuga ko yifuza gupfa