Print

Icyo wamenya kuri Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’isi iraba uyu munsi

Yanditwe na: 1 December 2017 Yasuwe: 338

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 01 Ukuboza 2017,nibwo hateganyijwe umuhango wo gutombola amatsinda y’igikombe cy’isi giteganyijwe umwaka utaha mu gihugu cy’Uburusiya,urabera mu mugi wa Moscow guhera ku I saa kumi n’imwe zuzuye.

Iyi tombola iraba ihagarariwe n’Umwongereza Gary Lineker,iraba igizwe n’amakipe 32 arashyirwa mu matsinda umunani aho kuri ubu hamaze gushyirwaho udukangara 4 turimo amakipe 8 yapanzwe hakurikijwe uko akurikirana ku rutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka mu kwezi kwa 10.

Agakangara ka mbere kagizwe n’amakipe 7 ya mbere ku isi ukongeraho Uburusiya buzakira iki gikombe bugomba kuyobora itsinda rya A.

Uko amakipe yashyizwe mu dukangara(Pots)

Agakangara ka 1:
Russia (buzakira iki gikombe), Germany, Brazil, Portugal, Argentina, Belgium, Poland, France.

Agakangara ka 2: Spain, Peru, Switzerland, England, Colombia, Uruguay, Mexico, Croatia.

Agakangara ka 3: Denmark, Iceland, Costa Rica, Sweden, Tunisia, Egypt, Senegal, Iran.

Agakangara ka 4: Serbia, Nigeria, Australia, Japan, Morocco, Panama, South Korea, Saudi Arabia.

Agakangara ka mbere kagizwe n’amakipe agomba guhagararira amatsinda ndetse ntabwo amakipe ari mu gakangara kamwe yahurira mu itsinda rimwe.

Bimwe mu byitezwe n’uko amakipe nka Espagne n’Ubwongereza ashobora kwisanga mu itsinda rimwe n’amakipe akomeye cyane kuko ari mu gakangara ka kabiri.

Iyi tombola irabera mu nzu iberamo ibitaramo yitwa Kremlin Palace yakira abantu ibihumbi 6.