Print

Umudepite yasabye ko u Rwanda rwajya ruhinga hejuru y’ amazu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 December 2017 Yasuwe: 3259

Umwe mu badepite umunani bagize komisiyo y’ ubuhinzi n’ ubworozi Hon. Hindura Jean Pierre yatanze igitekerezo asaba ko Abanyarwanda bajya bahinga hejuru y’ ibisenge by’ amazu, guverinoma ivuga ko igiye kubyigaho.

Iki gitekerezo gitanzwe mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’ ubwiyongere bw’ abaturage nyamara ubutaka bwo guhingaho bukagenda bugabanyuka.

Kimwe mu bituma ubutaka bwo gukoreraho imirimo y’ ubuhinzi n’ ubworozi bugabanyuka harimo kuba bumwe muri ubu butaka bwagenewe ubuhinzi bukatwamo ibibanza bukubakwaho amazu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, ubwo Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, Hon. Hindura yavuze ko kuba ubutaka bwo guhingaho bugenda bugabanyuka ari ikibazo gikomeye, atanga igikerezo ko ubutaka bwo guhingaho bwakomwa kandi abanyarwanda bakareba uburyo bajya bahinga hejuru y’ ibisenge by’ amazu.

Yagize ati “Iryo terambere tuvuga ntabwo tuzarigeraho tutitaye ku buhinzi. Ubutaka bwo guhingaho buragenda bugabanyuka, usanga ahari ubutaka bwo guhingaho bugenda bukatwamo ibibanza byo kugirishwa ngo byubakweho amazu, ndasanga nk’ uko habaho ubutaka bukomye n’ ubutaka bwagenewe guhingwaho bukwiye gushyirwa mu butaka bukomye ku buryo budakomeza kubakwaho amazu”

Yunzemo ati “…Niba tuvuze ko barikingi z’ amamodoka zishyirwaha hasi dukwiyegushaka uburyo ubuhinzi tubwimurira hejuru, abantu bagakora ubuhinzi bwo hejuru y’ amazu.”

Depite Hindura yavuze ko amazu yajya asakazwa beto hanyuma hejuru yayo beto hagashyirwa itaka ryabonetse mu gihe cyo gusiza ikibanza aho kugira ngo rige kumenwa. Ngo iryo taka niryo ryajya rishyirwa hejuru ya beto isakaye inzu hanyuma bugahingwaho.

Yavuze ko gusakaza amazu amabati bigira ingaruka ku bidukikije avuga ko guhinga hejuru y’ ibisenge by’ amazu byaba ari igisubizo.

Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko guverinoma igiye kubyigaho ikareba niba ubuhinzi bwo hejuru y’ ibisenge by’ amazu mu Rwanda bwashoboka.

Yagize ati “Hon Hindura yatanze igitekerezo ko twajya duhinga hejuru y’ amazu, ntabwo navuga ngo tugiye kubikora, igitekerezo twacyanditse tugiye kugenda tuganire n’ abenjenyeri bazi ibijyanye n’ inyubako batubwire niba bishoboka ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryo guhinga hejuru y’ amazu ryashoboka”.

Mu Rwanda hamaze kugera ubuhinzi bukorerwa imbere mu mazu ya shitingi buzwi nka “Green House farming”. Guhinga hejuru y’ amazu bisa naho byumvikanye nk’ aho ari bishya mu matwi y’ abanyarwanda, kuko n’ abadepite babyumvise babisetse, gusa mu bihugu byateye imbere hari aho ubu buhinzi bwo hejuru y’ amazu bukorwa.


Mu bihugu by’ i Burayi no muri Amerika ubuhinzi bwo hejuru y’ ibisenge by’ amazu burakorwa, aya mashu ahinze hejuru y’ inzu: iyi foto yafatiwe mu mugi wa Chicago muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Indi nkuru wasoma: Ubwiyongere bw’abaturage, bombe yihishe ishobora gushwanyukana benshi izapfubywa na nde?


Comments

7 December 2017

Iterambere ni ryiza turarishima ariko nukurifatanya n’izindi ngamba tutazaririye.Sinzara gusa ,ahubwo zino nyubako ziratsemba ibiti n’ibindi bimera zikongera ubushyuhe bugira ingaruka mbi muri rusange si kubuhinzi gusa.Rero aho bishoboka uwubatse inzu anateganye n’ibiti bikeya muri jardin ye. Kuko niyo twahinga mukirere ntibyabuza imyaka kubaburwa n’ubu bushyuhe burushaho kwiyongera.


King David 2 December 2017

Njye ndabishyigikiye
Guhinga hejuru kuri etage ukanuhira,ugatura hagati mumazu yo hejuru ugakorera mu igorofa 1,2 nyigatatu ubucurizi bwawe bugabanya ikibazo cyubwikorezi;bikongerera agaciro amatage yamagorofa menshi kuva kuri 4kuzamura bikanagabanya ubucucike bwabaturage mu migi minininka Kigali nindi migi yunganira kigali iri kubakwamo amagorofa menshi bagataka ikibazo cyabayakodesha bikodeshereza hasi gusa;ikindi cyiza cyo gukinga hejuru nuko umusaruro nkuwimbuto nimboga ziribwa zitarata umwimerere nintungamubiri byazo kuko kubigemura kubabikeneye mu migi byoroha kuruta kubikura iyo bigwa (kure)


King David 2 December 2017

Njye ndabishyigikiye,ahubwo bahe amahirwe abanyeshuri bajye kubyiga hanze(ariko barebe abazagenda bakagaruka dore ko hari nabajya kwiga ntibagaruke) cyangwa bazane inzonere kuva USA noneho badusangize kubumenyi duhinge hejuru yamazu,nko mumijyi biracyenewe kuko ibihingwa nkimboga zipfa vuba iyo ziva mu byaro zikanamara igihe cyinini mbere yuko biribwa kubera aho byera na transport kugeza kubigura wanyuma ariko bihingwa nki kigali hejuru ya buri etage byagabanya igiciro bikanaribwa bikiri byiza bikagirora umubiri akamaro numusaruro ukiyongera doreko nko muri vision 2050 twaba tuyitashye


MIZERO JNT 1 December 2017

Honorable Hindura ibyo avuga nibyo ubutaka bwagenewe guhingwa ntibukwiye kubakwaho amazu bagenzi bamusekeye ubusa guhinga hejuru y’ igisenge bibaho byitwa "ROOFTOP FARMING"


umuhire janviere 1 December 2017

Iyi technology ndak ubwiye. nanjye ntabwo narinziko guhinga hejuru y’ inzu byabaho


Habimana 1 December 2017

U RWANDA NTABWO RURAGERA KURI URU RWEGO CYOKORA WAMUGANI RUKWIYE GUTANGIRA KUBITEKEREZAHO RUKARONDEREZA UBUTAKA, KD RUKIRINDA GUKOMEZA KUBYARA CYANE