Print

Abize ‘microbiology’ na ‘food science’ ntibarabonerwa akazi bashobora gukora

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 December 2017 Yasuwe: 1240

Hari bamwe mu banyeshuri barangiza muri amwe mu masomo ya kaminuza n’ amashuri makuru bagera ku isoko ry’ umurimo ntibagire na hamwe bisanga mu myanya y’ akazi ishyirwa ku isoko.

Abo banyeshuri ni abize isomo rya food science, abize isomo rya microbiology, n’ abize land of savey.

Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yavuze ko Minisiteri ayoboye yagerageje kwandikira inzego zimwe zitanga akazi izisaba ko abanyeshuri barangije muri aya masomo bajya bashyirwa mu bagomba gupiganira akazi, hamwe igasubizwa ko bidashoboka.
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017, nibwo abadepite babajije Minisitiri w’ intebe Dr Edouard Ngirente, wari umaze kubagezaho ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikibazo cy’ abanyeshuri barangiza bakabura akazi kubera ko amasomo bize.

Mu nteko Dr Ngirente yari kumwe na Minisitiri w’ Uburezi Dr Papias Musafili, na Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan ari nawe yasabye ko asubiza ikibazo cy’ ababura akazi kubera kwibura mubapiganira akazi.

Minisitiri Fanfan yagize ati “Ku bize Food science twandiye urwego rushinzwe nutrition (imirire) , urwo rwego rwatubwiye ko abo bize food science ubumenyi bafite budahuye nubwo muri nutrition bakeneye

Yavuze ko kugeza ubu aba banyeshuri batarabonerwa imyanya y’ akazi bashobora gupiganira.

Yakomeje ati “Twasanze abize microbiology dushobora kuganira n’ abaganga, nyuma yo kuvugana n’ urwego rw’ abaganga batubwira ko abo bize microbiology bagomba kongera kwiga imyaka ibiri kugira ngo bashore gukora”

Minisitiri Fanfan yongeye ati “Survey of land twandikiye uturere kugira ngo bage babashakira imyanya mugihe hashyira imyanya ku isoko”.

Ibi birimo kuba mu gihe Leta y’ u Rwanda ishyize imbere amasomo ya Science, aho ifite gahunda y’ uko 60 by’ abanyeshuri bagomba kwiga amasomo ajyanywe n’ ubumenyi ngiro, 40% bakiga amasomo asanzwe. Ishaka ko muri 40% bazige amasomo asanzwe 80% bazajya biga amasomo ya science.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubushakashatsi bwagaragaje ko muri banyeshuri 100 barangiza kaminuza 27 babura akazi, naho mu mabyeshuri 100 barangiza amashuri yisumbuye 35 bakabura akazi.


Comments

TUYISENGE IDUHOZE 1 December 2017

Nibage kwihangira imirimo n’ ubundi si itegeko ko buri wese abona akazi kuko yadepoje.


Umunyeshuri 1 December 2017

Ibi byo birakabije. umuntu arakaba umushomeri ariko nibura ajya adepoza imyanya y’ akazi ikaba mike ariko yadepoje ubwo umuntu yakwiga kaminuza akaba atemerewe kudepoza akaba yarize iki? Iki kibazo bagombaga kukibaza Minisitiri Musafiri


tombola 1 December 2017

Ge ndumva aya masomo Leta yayakuraho niba yarabuze icyo abarangijemo bakora. Minisiteri y’ uburezi ifite akavuyo kereka ahari uwayiha abasirikare akaba aribo bayiyobora kuko niyo mbona bashobora ibyananiye abanyapoltiki