Print

Abasore b’ibituza bazavamo Rudasumbwa w’Afurika biyerekanye mu mwambaro gakondo (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 December 2017 Yasuwe: 1403

Abasore bahatanye mu irushanwa rya Rudasumbwa w’Afurika 2017 batambutse imbere y’akanama nkemurampaka mu mwambaro ugaragaza umuco gakondo w’igihugu buri musore aturukamo.

Umunyarwanda usanzwe amurika imideli mu Rwanda no muri Afurika, Ntabanganyimana Jean Dieu niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa yo gushaka rudasumbwa w’Afurika 2017 (Mister Africa International 2017).

Uyu musore yaserutse mu mushanana usanzwe umenyerewe mu myambaro gakondo yo mu Rwanda, ukaba warakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions.

Hari abaserutse bakinze ibibabi ku myanya y’ibanga.Uwo muri Eritrea we yakinze amayugi ku myanya y’ibanga.Abandi bambaye ibitenge ndetse n’amashati adoderwa mu bihugu bakomokamo.

Umunyarwanda Jay

Urutonde rw’abasore 25 bahiga abandi m’uburanga bazatoranywamo Rudasumbwa wa Afurika aho n’umunyarwanda witwa Jay ahatanye muri aya marushanwa baturuka mu bihugu nka Angola, Nigeria, Congo, Tanzania, Uganda, Cote d’Ivoire, Botswana, Cape Verde, Eritrea, Gambia, Ghana, Liberia, Rwanda, Sierra Leone, Zimbabwe, Senegal, St. Helena Islands, Togo, Comoros, Ethiopia, Burkina Faso, Chad n’u Rwanda.

Hanyuma hakaza na bamwe badahagarariye ibihugu nka Mr Africa – Portugal, Mr Teen Africa, Mr Fashion Africa na Mr University Africa.

Ibirori byo gutangaza uyu Rudasubwa bizabera i Lagos muri Nigeria ku itariki ya 2 n’iya 3 Ukuboza, 2017.U Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika.
REBA AMAFOTO: