Print

Umuvandimwe wa Lionel Messi arashakishwa na polisi ya Argentine

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 December 2017 Yasuwe: 698

Polisi ya Argentine irashakisha mukuru wa rutahizamu w’ ikipe y’ igihugu ya Argentine Lionel Messi, witwa Matias Messi.

Polisi ya Argentine ivuga ko yabonye mu bwato bwa Matias Messi imbunda yo mu bwoko bwa pisitoli yuzuyeho amaraso nyuma y’ uko uyu mugabo ayitabaje avuga ko yakomereketse.

Amakuru avuga ko Matias Messi yari atwaye ubwato akagonga umucanga bigatuma akomereka mu maso.

Umushinjacyaha Jose Luis Caterina yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Matias Messi kubera iyo mbunda yabonetse iriho amaraso.

Umwavoka w’ umuryango wa Messi Ignacio Carbone, avuga ko nta mbunda yari mu bwato bwa Matias Messi. Avuga ko impanuka ikimara kuba yahise ajyanwa mu ivuriro riri ahitwa Sanatorio del Parque kugira abagwe mu rwasaya.

Si ubwa mbere uyu muvandimwe wa Messi ashakishijwe n’ ubucamanza bwa Argentine kuko no muri 2016, uru rwego rwamushatse kubera imbunda yari yabonetse mu modoka ye. Muri 2008 yatawe muri yombi ku cyaha cyo gutwara imbunda binyuranyije n’ amategeko. Muri 2012 Matias Messi yasimbutse urupfu.

Aya makuru yumvikanye nyuma y’ iminsi mike, Barcelona itangaje ko yongere amasezerano umukinnyi Lionel Messi aho agiye kujya ahebwa amadorali y’ Amerika 667,000 buri cyumweru bimugira umukinnyi wa mbere ku isi uhembwa menshi.