Print

Amavubi atangiye nabi imikino ya CECAFA

Yanditwe na: 3 December 2017 Yasuwe: 838

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye nabi imikino ya CECAFA 2017 aho yatsinzwe na Kenya ibitego 2-0, byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino .

Ikipe ya Kenya yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Masudi Choka Djuma ku munota wa 25 kuri penaliti mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Otieno Duncan ku munota wa 38 ku ishoti rikomeye yatereye kure.

Mu gice cya Rwanda rwagerageje gusatira izamu ndetse umutoza Hey yagerageje gushyiramo ubusatirizi bwe bwose ariko ntibabasha kwishyura ibitego 2 batsinzwe mu gice cya mbere.

Amavubi yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 55,nyuma y’aho Kayumba Soter yari amaze gukora ikosa ryamuhesheje ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Amavubi asigaje imikino 3 aho izakurikizaho Zanzibar ku wa kabiri mu mukino agomba gutsinda byanze bikunze niba ashaka kuzagera mu mikino ya kimwe cya kabiri dore ko mu matsinda yombi hazazamuka amakipe 2.

Amavubi aherereye mu itsinda A ririmo na Kenya, Libya,Tanzania, Zanzibar.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kenya: Patrick Matasi (GK)Joackins Atudo, Wesley Onguso, Musa Mohamed, Dennis Sikhayi, Duncun Otieno, Patillah Omotto, Whyvonne Isuza, George Odhiambo, Masoud Juma, Samuel Onyango.

Rwanda : Ndayishimiye Eric (GK), Thiery Manzi, Faustin Usengimana, Soter Kayumba, Eric Rutanga, Eric Iradukunda, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Biramahire Abeddy, Justin Mico, Manishimwe Djabel.

Abasimbura ba Kenya:

Boniface Oluoch, Gabriel Andika, Said Tsuma, Chrispin Oduor, Wellingtone Ochieng, Vincent Oburu, Charles Momanyi, Isaak Kipyegon, Earnest Wendo, Bernard Ochieng, Kepha Aswani, Ovella Ochieng

Abasimbura b’u Rwanda:

Nzaroka Marcel (GK), Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Niyonzima Ally, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Hakizimana Muhadjiri, Innocent Nshuti, Oliver Niyonzima,Nshimiyimana Amran, Omborenga Fitina


Comments

Koraneza 3 December 2017

Abatoza barasetsa gose. Ubu yumvaga yatsinda nde mu gihe yakinishije abakinnyi ba rayon bamaze igihe badakina?!?!?!