Print

Kwizera Pierro yatangaje intego Uburundi bufite muri CECAFA

Yanditwe na: 4 December 2017 Yasuwe: 814

Kwizera Pierro ukinira ikipe y’igihugu y’Uburundi na Rayon Sports yatangaje ko ikipe y’Uburundi igiye muri CECAFA kuyegukana kuko abona bagenzi be bakomeye kandi yizeye ko bazagora abo bahanganye.

Uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangarije ikinyamakuru The New Times ko igihugu cye cyifuza gutwara igikombe cya CECAFA ku nshuro ya mbere mu mateka.

Yagize ati “Dufite ikipe ikomeye kandi nizeye abatoza n’abayobozi bacu.Twazamuye urwego rwacu rw’imikinire kandi dufite ikipe y’abakinnyi bakuze ku buryo bizagora abo duhanganye.

Ikipe y’igihugu y’Uburundi Intamba mu Rugamba,kure yageze mu mikino ya CECAFA ni ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2004 ubwo yatsindwaga na Ethiopia yari mu rugo ibitego 3-0.

Kwizera Pierro niwe kapiteni w’Uburundi muri iyi mikino ya CECAFA,aho kuri uyu wa mbere bagomba kwisobanura n’igihugu cya Uganda gifite iki gikombe.