Print

Uko byagenze kugirango Bishop Rugagi abe afitiye ideni Bahati ry’amadorali 200

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 December 2017 Yasuwe: 2469

Bahati wo mu itsinda rya Just Family yasobanuye byimbitse uko byagenze kugirango Bishop Rugagi abe amufitiye ideni ry’amadorali 200, anavuga ko abitse amabanga menshi atifuza gutangaza kuko byasenya byinshi.

Mu minsi ishize nibwo Umupasiteri umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku bitangaza akora birimo gukiza abarwayi, kuba atunze imodoka zihenze n’ ibindi yatangaje amabanga ya Bahati wahoze muri Just Family uherutse kumushinja ko yamwambuye amadorali 200 y’ Amerika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 11 Ugushyingo 2017 Rugagi yabajijwe n’itangazamakuru ibijyanye n’amafaranga bivugwa ko afitiye umuhanzi Bahati. Icyo gihe Bishop Rugagi yavuze nta mafaranga abereyemo Bahati. Avuga ko Bahati aramutse akeneye n’ igihumbi cy’ idorari yakimuha.

Yagize ati “… Ubonye nibura niyo avuga ibihumbi 3 by’ amadorali, amafaranga magana abiri? Nibura niyo ambereshyera ikindi, n’ abo tubana barabizi amafaranga ntabwo nayapfa n’ umuntu”

Muri iki kiganiro kandi Bishop Rugagi yavuze ko Bahati yigeze kujya mu rusengero rwe akamubwira ko agiye gukoresha ubukwe kandi ko nta mafaranga ahagije afite.
Ati “Icyo gihe yaraje arambwira ngo ngiye kurongora kandi nta bushobozi mfite ababyeyi n’ inshuti barantereranye kubera gusenga. Yambwiye ko agiye kumurika album y’ indirimbo zihimbaza Imana kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha ubukwe”

Bishop Rugagi yakomeje agira ati “Indirimbo ze narazumvishe ndetse mubwira ko indirimbo ze zitameze neza, arambwira ngo n’ intangiriro zizagenda zitera imbere… Namuhaye ibuhumbi 270 mbwira n’ abandi bantu bamuha amafaranga”

Ubwo iyi nkuru yatambukaga ku itariki ya 11 Ugushyingo 2017 ikinyamakuru UMURYANGO twagerageje kuvugana na Bahati ntibyadushobokera kuko Bahati yatubwiye ko telefone ye irimo kohereza amajwi ariko itarimo kuyakira.

Yagize ati "Ndabizi urimo unyumva arimo njye ntabwo ndimo kukumva telefone yanjye yaguye. Nyoherereza message"

Nyuma yo koherereza Bahati ubutumwa bugufi ntabwo yigeze abusubiza twongeye kuguhamagara ntiyitaba twongeye inshuro ya gatatu dusanga telefone ye yavuye ku murongo.

Bahati yaganiriye na KT Idolrs kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje atangira avuga ko adashaka kugira byinshi avuga kuri iki kibazo kuko Bishop Rugagi yamuharabitse kandi ngo ibyo yavuze byose si ukuri ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati “Ibyo bintu rero bya Rugagi ntabwo nyifuza kugira icyo mbivugaho kubera ukuri kuri hagati yanjye nawe.Ntabwo ndi umwana wo kujya kubeshya ko amfitiye amafaranga hari impamvu numva ntakomeza kuvugaho byinshi.”

Yavuze ko atakwemera guhomba amafaranga afitewe na Bishop Rugagi ahubwo ngo yumva atagikeneye kuvuga kuko ukuri akuzi kandi ngo na Rugagi yirengagiza ukuri akuzi.Ati “Hari ikintu kimwe njye nkunda kubwira abanyarwanda bakumva.Mu bintu yatangaje yavuze ko namusabye ko ansezeranya n’umukunzi tubana mu rugo kandi mu byukuri yaraturanze mu rusengero nk’abageni rero buri muntu wese yakwikuriramo ukuri.”

Avuga ko buri wese yakuramo ukuri kwe ashingiye ku kuba Bishop Rugagi yararanze mu rusengero abazasezerana akanavugamo Bahatani n’umukunzi we kandi yari azi neza ko babana mu inzu imwe.Ngo kuki mubo yaranze mu rusengero atakuyemo Bahati kandi yari azi neza ko abo azasezeranya babana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Bahati ati “Nawe uhita ubyumva ukibaza impamvu.Buriya Bibiliya ibivuga neza ‘bazakora ibitangaza mu izina ryanjye’ atari ariko niba ivuga ngo izababwira ngo nimujyenda mwashizi b’isoni mwe ikomeza ivuga ngo muzabamenyera ku mbuto bera’

Ngo imbuto abashumba bera biragoye kuzimenya utagendana nabo cyangwa se utabana nabo kugirango ubone ibyo bakora. Ati “Icyo nakubwira ibye ndabizi ariko nta kintu nabivugaho.”

Yungamo ati “Ikintu navuga agaragara nk’umukozi w’Imana niko abantu bamuzi.Bamuzi nk’umushumba w’Imana nk’umukozi w’Imana.Ntabwo akora ibitangaza by’Imana.Abantu bamufata nk’uvuga ukuri njye bakavuga ko mvuga ibinyoma.Nta bantu bumva ukuri kwanjye ahubwo bumva ukuri kwe.Niyo mpamvu ntagishaka kugira icyo mbivugaho ariko mu byukuri niba Imana ibaho kandi twizerako Imana ibaho ukuri kuzagaragara.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko icyo apfa na Rugagi akizi ‘agaragara nk’umukozi w’Imana ariko njye icyo dupfa ndakizi’.Avuga ko yababajwe n’uburyo Bishop Rugagi yafashe umwanya ungana n’iminota icumi amuvugaho kandi ari ibinyoma.

Yakomeje avuga ko Rugagi atirengagije nawe azi neza ko yabeshye itangazamakuru.Ngo ntabwo ashaka gukomeza kumuvugaho kuko atabuze amafaranga yo kwishyura inzu cyangwa ngo abure icyo kurya.

Bishop Rugagi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Avuga ko ari amadorali 200 Rugagi amufiteye ariko ngo yatunguwe no kumva atangaza ko yamuha arenze amadorali 1000.Abajijwe uko byanze kugirango Bishop Rugagi abe afite amadorali 200 ye, Bahati yavuze ko hari umuntu w’inshuti ye wayasigiye Rugagi amusaba ko aza kuyamuhera Bahati ngo kuva icyo gihe yarategereje araheba.

Ati”Ni umuntu wari uyamfitiye twasengeraga mu rusengero rumwe yaje ku rusengero ayanzaniye arambura ariko kubera y’uko yari aziko Rugagi tuganira arayamusigira amusaba ko azakuyanshyikira.Rugagi nawe yaje kumpamagara ambwira ko hari ubutumwa amfitiye ambwira ko hari amafaranga yanjye amfitiye yahawe n’uwo muntu.”

Bahati avuga ko atigeze yirukanwa mu rusengero kandi ko atavuga byinshi uko byanze.Ngo niba Rugagi yiteguye ko byose byajya hanze yitegure bazahangane abivuge.

Ahakana ko nta ruswa yigeze amuha ngo abasezeranye we n’umukunzi we, ati “Ubwa mbere yaravuze ngo namusabye ko adusezeranya.Ubundi arongera aravuga ngo ni ruswa namuhaye kugirango ansezeranye.Nonese niba naramuhaye ruswa kugirango ansenzeranye ubwo njye nawe turi iki? Nta ruswa namuhaye kuko ni amafaranga yanjye amfitiye.Avuga kimwe akongera akivuguruza.”

Yakomeje avuga ko hari igihe kizagera akavuga ukuri niba Rugagi abishaka.Ngo afite amabanga yiwe adashobora gushyira hanze ari nayo mpamvu Rugagi atinya ko yabishyira hanze ‘hari igihe umuntu akurakaza ukumva wanashyira hanze n’ibyo udashaka kuvuga’.

Ngo kuba Rugagi akunze kumuvuga nabi agamije ko umunsi Bahati azamushyira hanze azatanga abagabo b’uko agamije kumusebya mu bantu.Yavuze ko atagisenga nka mbere ariko ko afite ahandi asengera kandi naho hari Imana.

Bahati ngo yiteguye gushyira hanze ukuri kwose kwa Rugagi